Umugabo witwa Batambarije Théogène wari waratorotse gereza ari kumwe na Ntamuhanga Cassien, yatawe muri yombi bigizwemo uruhare n’abaturage ubwo yari mu kabari k’ahitwa mu Miyove mu Karere ka Gicumbi.
Uyu mugabo yari yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwaje kwemeza ko hamwe n’abo bajyanye “bakoresheje imigozi bakurira urukuta rwa gereza.”
Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 3 Mata 2018, ku bufanyanye n’abaturage aribwo uyu mugororwa wari umaze amezi atandatu atorotse Gereza ya Nyanza yafatiwe mu ‘gasanteri ka Miyove ari mu kabari’.
Yagize ati “Inzego zacu z’iperereza zahoraga zishakisha cyane zibanda mu bice by’iwabo. Ku bufatanye n’abaturage b’ako gace nibwo rero baje kuvuga aho bamubonye ahita afatwa. Ubu ari muri Gereza ya Miyove.”
Abaturage bamubonye nibo bahise bamenyesha ubuyobozi niko guhita atabwa muri yombi.
Uyu Batambarije akomoka mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge Gatebe mu Karere ka Burera. Yaregwaga icyaha cyo gufata ku ngufu aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 16. Yatorotse amaze imyaka icyenda muri gereza.
Yari yatorokanye na Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.
Undi ni Sibomana Kirege wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubuhotozi. Yari ari amaze imyaka icumi muri gereza.
Uyu mugabo atawe muri yombi mu gihe mu mpera za Gashyantare 2018, Ntamuhanga Cassien wari mu idosiye imwe na Kizito Mihigo yatangaje ko nyuma yo gutoroka Gereza ya Nyanza, yahawe ubuhungiro ubu ari kwidegembya mu gihugu atavuze amazina.
Ku wa 27 Gashyantare 2018, yumvikanye kuri Radio Ijwi rya Amerika, avuga ko mbere yo guhunga yari afite impungenge z’igihano yakatiwe kandi akumva no mu bujurire nta kizahinduka.
Yagize ati “Ngira ngo ubu amezi agiye ari ane nsohotse muri gereza […] ndakomeye ndimo ndidegembya.”
Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.