• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, umuryango wa Maggie watanze ikirego cy’indishyi

Urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, umuryango wa Maggie watanze ikirego cy’indishyi

Editorial 10 Jan 2018 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018 hari hateganyijwe urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Mutesi Maggie, gusa uru rubanza rwaje gusubikwa rwimurirwa undi munsi ku busabe bwa musaza wa nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie.
Uru rubanza rwagombaga kubera ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, gusa birangira rusubitswe. Ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza. Tariki 3 Ugushyingo 2017 ni bwo Mugisha Drake yaherukaga kuburana mu rubanza yari yajuririyemo urukiko ku minsi 30 yari yakatiwe yo gufungwa by’agateganyo. Mugisha Drake yajuriye kuko atemeranya n’ibyo ashinjwa byo kwica umugore we Pastor Mutesi Maggie, ahubwo we akavuga ko ari akagambane.

Mu rubanza rw’ubushize, Mugisha Drake yasabye urukiko ko yarekurwa, akajya kwita ku bana be kuko ngo bataye ishuri, urukiko rwanzura ko akomeza gufungwa nyuma y’aho urukiko rukuru rwasanze ubusabe bwe nta shingiro bufite, hemezwa ko akomeza gufungwa akajya aburana afunzwe. Kuri uyu wa 9 Mutarama 2018 ni bwo hagombaga kuba urubanza ruregwamo Mugisha Drake, gusa rwaje gusubikwa, rushyirwa tariki 26 Mutarama 2018.

Urubanza rwasubitswe, umuryango wa Pastor Mutesi Maggie watanze ikirego cy’indishyi y’akababaro

Icyabiteye byose kugira ngo uru rubanza rusubikwe, byatewe n’ikirego cy’indishyi y’akababaro cyatanzwe na musaza wa nyakwigendera Mutesi Maggie ari we Murara Arthur. Iki kirego cyoherejwe mu Bushinjacyaha kikaba kigomba guhuzwa n’ikirego cya mbere na cyane ko bifitanye isano, ibi bikaba biri mu byatumye urukiko rusubika urubanza rwari kuba kuri uyu wa Kabiri. Murara ni we wasabye ko uru rubanza rushyirwa ku wundi munsi. Babajije Drake icyo abitekerezaho avuga ko bakomeza bakaburana dore ko ibyo Murara avuga by’indishyi y’akababaro, biri mu nyungu ze bwite bikaba bitareba Mugisha Drake.

Babajije abunganira Mugisha Drake dore ko uyu munsi yari yazanye babiri, bose bahuriza ku gukomeza kuburana bitewe nuko ibyo Murara avuga basanga ari ugushaka gutinza urubanza ndetse bikaba nta shingiro bifite. Drake Mugisha yasabye ko akeneye kuburanywa n’abacamanza batatu aho kuba umwe. Yaje kubaza umushinjacyaha icyo yabivugaho, we avuga ko icyifuzo cya Murara Arthur cyakubahirijwa ariko niba nabyo bitabangamiye Drake. Urukiko rwaje gufata umwanzuro wo gusubika urubanza rwimurirwa kuwa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 isaa mbiri za mu gitondo.

Drake Mugisha

Mugisha Drake ubwo yari imbere y’urukiko mu mpera za 2017

Pastor Mutesi Maggie yavutse mu 1980, yitaba Imana tariki 10 Nzeri 2017, ashyingurwa kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017. Ibizamini bya muganga byagaragaje ko Pastor Maggie yishwe anizwe. Umugabo we Mugisha Drake ni we ukekwaho iki cyaha cyo kwica Pastor Mutesi Maggie, gusa we arabihakana akavuga ko ari akagambane. Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie yari umuyobozi muruku w’umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru).

Pastor Mutesi Maggie yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda. Aya masengesho y’abayobozi b’amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel. Urupfu rutunguranye na Pastor Mutessi Maggie rwashavuje benshi by’akarusho abo mu muryango we babwiwe ko yishwe anizwe.

Mutesi Maggie

Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie wishwe anizwe

2018-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

Editorial 30 Sep 2025
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Editorial 02 Jul 2020
Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Editorial 19 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 14 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR
ITOHOZA

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

Editorial 13 Jul 2017
Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo
Amakuru

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Editorial 06 Apr 2023
RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi
ITOHOZA

RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi

Editorial 18 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru