Inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) ivuga ko ubwitabire n’uruhare by’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka ishize bitari ibyo kwishimirwa, iruhamagarira guhinduka.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’urubyiruko mu gihugu, itegura kwibuka ku nshuro ya 23, kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NYC, Mwesigwa Robert, yavuze ko inzego z’urubyiruko zubakitse kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamura, bityo n’ibikorwa byo kwibuka rukwiye kubigaragaramo guhera hasi.
Yagize ati “Ni byiza ko urubyiruko rwitabira, ariko bigaraga ko mu midugudu rutitabira cyane. Turasaba urubyiruko ko rwakwitabira ku rwego rw’imidugudu. Muzi ko inzego zarwo zubatse kuva ku midugudu kugera ku rwego rw’igihugu. Kugeza uyu munsi, ibikorwa by’igihugu bigamije gushyira imbaraga aho umuturage atuye. Ibyo byagerwaho ari uko nawe abigizemo uruhare.”
Yakomeje avuga ko uretse kwitabira ibiganiro, hakenewe umusanzu warwo rutanga ibiganiro byubakiye ku mateka yabaye agenda agaragara, rwibanda cyane cyane ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu muyobozi agaruka ku mpamvu zitera ubwitabire buke bw’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka n’izindi gahunda za leta, aho avuga ko imyumvire iza ku isonga, gusa ngo hari ikigenda gihinduka bitewe n’inyigisho zitangirwa mu Itorero.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakobwa b’abayobozi, Niyomfura Sylvie, yavuze ko aho urubyiruko rutitabira muri gahunda za leta biterwa n’abayobozi barwo badashyira imbaraga nyinshi mu bukangurambaga.
Yagize ati “Ku ruhande rw’abo mpagarariye mbona twitabira gahunda za leta, gusa abatitabira, abayobozi babo bakwiye gukaza ubukangurambaga, bakabigisha uko batanga umusanzu mu bikorwa byo kubaka igihugu.”
Kuva kuwa 7 Mata 2017, Abanyarwanda n’inshuti bazaba bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.
Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994 imara iminsi 100. Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 bwagaragaje muri iyo minsi 100 abagera kuri 1,074,017 bari bamaze kwicwa.