Umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique(MINUSCA), yitabye Imana mu cyumweru gishize aho bikekwa ko yirashe.
Uwitabye Imana ni Superintendent Emmanuel Musabe ku gicamunsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe no gutangaza urupfu rw’uyu mupolisi kandi ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane icyabimuteye.
Itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rigira riti “Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n’izindi nzego bireba muri Centrafrique batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko umuryango w’uwitabye Imana wahise ubimenyeshwa.
Abapolisi b’u Rwanda bava mu butumwa bw’Amahoro