Ibi bihano byatanzwe kuri uyu wa mbere mu isomwa ry’urubanza Paul Rusabagina aregwamo n’abandi bantu 20, bakaba bakurikiranyweho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, cyane cyane hashingiwe ku bitero uwo mutwe wagabye mu Rwanda mu mwaka wa 2018 na 2019.
By’umwihariko Paul Rusesabagina yahamwe no kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, ibyaha ubundi bihanishwa igifungo cya burundu, iyo byamuhamye byahitanye ubuzima bw’abantu.
Abacamanza basobanuye ko kuba Paul Rusesabagina hari ibyaha yemeye ndetse akabisabira imbabazi ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha, kandi akaba ari ubwa mbere
akurikiranywe mu rukiko, byatumye agabanyirizwa igihano, maze ahanishwa gufungwa imyaka 25. Banavuze ko iki gihano cyashoboraga no kugabanywa kurushaho, ariko kuba Rusesabagina yarikuye mu rubanza, urukiko ntirumenye niba hari ibindi byaha yari gusabira imbabazi, byatumye ahabwa icyo gihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
Ku birebana na Nsabimana Callixte”Sankara”, uretse kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, we yanahamwe n’icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku magambo yumvikanyemo avuga ko itateguwe, ndetse ko Leta iyikoresha nk’igikangisho. Yanahamwe kandi no
gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano, dore ko yafatanywe akaniyemerera gukoresha impapuro z’inzira zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Lesotho.
Abacamanza basobanuye ko ubundi ibi byaha byagombye guhanishwa gufungwa burundu, ariko kubera inyoroshyacyaha, “Sankara” akaba yagabanyirijwe igihano, akazafungwa imyaka 20 gusa. Mu nyoroshyacyaha zavuzwe harimo kuba yaremeye ibyaha no kuba ari ubwa mbere ukurikiranywe mu rukiko. Paul Rusesabagina afunze kuva mu mpera za Kanama 2020, bivuze ko mu gihano yahawe hagomba kuvamo umwaka amaze muri gereza, Azarangiza igifungo cye mu mwaka wa 2045, akazaba afite imyaka 92
y’amavuko.
Nsabimana Callixte”Sankara we afunze kuva muri Mata 2019, bivuze ko azarangiza igihano mu w’2039. Abasesenguzi basanga ibihano byahawe aba bagabo bombi byoroheje cyane ukurikije uburemere bw’ibyaha bibahama, nk’uko abacamanza babisobanuye ariko, ngo akamaro k’igihano ntigakwiye kureberwa mu buremere bwacyo cyangwa ubw’icyaha ubwacyo, ko ahubwo igihano
mbere na mbere ngo kigamije gufasha umunyacyaha kwihana no kutazongera gukora icyaha nasubira mu buzima busanzwe. Paul Rusesabagina yari Perezida w’ishyaka ritemewe rya PDR –Ihumure, ryaje kujya mu mpuzamashyaka ya MRCD , ari nayo yari ufite umutwe w’inyeshyamba wa FLN. Yumvikanye kenshi yiyemerera ko bafite “abasore n’inkumi” bagamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nsabimana Callixte”Sankara” wiyitaga “Majoro” kandi nta somo na rimwe rya gisirikari yigeze ahabwa, yigambye kenshi ibitero bya FLN byahitanye abaturage b’inzirakarengane, bikangiza ibyabo ibindi bikabisahura. Yigeze kuba mu wundi mutwe w’abagizi ba nabi wa RNC, aho ashwaniye na Kayumba Nyamwasa ajya gushinga ikiryabarezi cya RRM, nacyo cyaje kujya muri MRCD, akanagirwa umuvugizi wa FLN. Aho afatiwe yasimbuwe na Herman Nsengimana nawe uregwa muri uru rubanza.