• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Urukiko rwa ICC rwagiyeho rushyiriweho Isi yose ariko byarangiye rubaye urwa Afurika gusa- Perezida Kagame

Urukiko rwa ICC rwagiyeho rushyiriweho Isi yose ariko byarangiye rubaye urwa Afurika gusa- Perezida Kagame

Editorial 29 Apr 2018 POLITIKI

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), arakemanga imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, avuga ko rwashyizweho rwitwa urw’Isi ubu bikaba bisa nk’aho rwashyiriweho gukurikirana Abanyafurika gusa.

Perezida Kagame yagarutse ku mikorere ya ICC ku wa 28 Mata 2018, i Kigali, ubwo yitabiraga umunsi wa kabiri w’ibiganiro mu nama yiswe ”Ibrahim Governance Weekend” aganira na Mo Ibrahim, ku mikorere y’inzego za Leta muri Afurika yo mu kinyejana cya 21.

Perezida Kagame yavuze ku mavugururwa akomeje mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, abereye umuyobozi, ko agamije guhindura imyumvire, no kuzana imikorere mishya itanga umusaruro.

Yavuze ko ibihugu 25 bimaze gutangira gahunda yo gutanga 0.2 by’imisoro nk’inkunga ku muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. By’umwihariko ko hari n’ibindi byinshi bibishaka. Ati “Abatarabyumva neza tuzakomeza kubaganiriza”.

Agaruka ku mikorere y’urukiko rwa ICC, Perezida Kagame yagize ati “Urukiko rwa ICC rwagiyeho rushyiriweho Isi yose ariko byarangiye rubaye urwa Afurika gusa. Abanyafurika baburanishwa na ruriya rukiko usanga akenshi ibyaha baba barabikoranye n’abandi b’ahandi”.

Uru rukiko rwashinzwe mu mwaka wa 2002, rwitwa ko ari Mpuzamahanga, by’umwihariko ko nta Leta n’imwe rushingiyeho cyangwa rugomba kubogamiraho. Perezida Kagame akaba avuga ko kuva rwashinjwa yagiye arugiraho amakenga.

Ati “Kuva rwatangira nakomeje kuvuga ko uru rukiko bizarangira rucira imanza Abanyafurika gusa. Guca imanza ubwabyo si bibi, buri wese agomba kubazwa ibyo akora. Ikibazo kiza mu buryo ibyo bikorwamo, umuntu akibaza niba ubutabera butangwa koko”.

Urukiko rwa ICC rufite icyicaro i The Hague mu Buholandi, rukaba ruhuriweho n’ibihugu 123 byo ku Isi, rwashinzwe rufite inshingano zo guhana ibyaha bya Jenoside, iby’intambara ndetse  n’ibyibasiye inyokomuntu, abayobozi rukunze kugarukaho bakaba ari aba Afurika, barimo Perezida wa Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta na Visi William Ruto, Omar al-Bashir, Jean-Pierre Bemba,…

Perezida Kagame avuga ko yakomeje gukemanga imikorere ya ICC
Perezida Kagame na Mo Ibrahim i Kigali
2018-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024
‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

Editorial 04 Jun 2017
Kwiyamamariza kuyobora OIF kwa Mushikiwabo bisobanuye iki ku Rwanda mu mubano n’u Bufaransa?

Kwiyamamariza kuyobora OIF kwa Mushikiwabo bisobanuye iki ku Rwanda mu mubano n’u Bufaransa?

Editorial 21 May 2018
Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Editorial 31 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana Philippe yashyikirije NEC kandidatire ku mwanya w’Ubudepite
POLITIKI

Mpayimana Philippe yashyikirije NEC kandidatire ku mwanya w’Ubudepite

Editorial 25 Jul 2018
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa
Amakuru

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa

Editorial 11 Sep 2016
Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame
Mu Rwanda

Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame

Editorial 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru