Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), arakemanga imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, avuga ko rwashyizweho rwitwa urw’Isi ubu bikaba bisa nk’aho rwashyiriweho gukurikirana Abanyafurika gusa.
Perezida Kagame yagarutse ku mikorere ya ICC ku wa 28 Mata 2018, i Kigali, ubwo yitabiraga umunsi wa kabiri w’ibiganiro mu nama yiswe ”Ibrahim Governance Weekend” aganira na Mo Ibrahim, ku mikorere y’inzego za Leta muri Afurika yo mu kinyejana cya 21.
Perezida Kagame yavuze ku mavugururwa akomeje mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, abereye umuyobozi, ko agamije guhindura imyumvire, no kuzana imikorere mishya itanga umusaruro.
Yavuze ko ibihugu 25 bimaze gutangira gahunda yo gutanga 0.2 by’imisoro nk’inkunga ku muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. By’umwihariko ko hari n’ibindi byinshi bibishaka. Ati “Abatarabyumva neza tuzakomeza kubaganiriza”.
Agaruka ku mikorere y’urukiko rwa ICC, Perezida Kagame yagize ati “Urukiko rwa ICC rwagiyeho rushyiriweho Isi yose ariko byarangiye rubaye urwa Afurika gusa. Abanyafurika baburanishwa na ruriya rukiko usanga akenshi ibyaha baba barabikoranye n’abandi b’ahandi”.
Uru rukiko rwashinzwe mu mwaka wa 2002, rwitwa ko ari Mpuzamahanga, by’umwihariko ko nta Leta n’imwe rushingiyeho cyangwa rugomba kubogamiraho. Perezida Kagame akaba avuga ko kuva rwashinjwa yagiye arugiraho amakenga.
Ati “Kuva rwatangira nakomeje kuvuga ko uru rukiko bizarangira rucira imanza Abanyafurika gusa. Guca imanza ubwabyo si bibi, buri wese agomba kubazwa ibyo akora. Ikibazo kiza mu buryo ibyo bikorwamo, umuntu akibaza niba ubutabera butangwa koko”.
Urukiko rwa ICC rufite icyicaro i The Hague mu Buholandi, rukaba ruhuriweho n’ibihugu 123 byo ku Isi, rwashinzwe rufite inshingano zo guhana ibyaha bya Jenoside, iby’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu, abayobozi rukunze kugarukaho bakaba ari aba Afurika, barimo Perezida wa Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta na Visi William Ruto, Omar al-Bashir, Jean-Pierre Bemba,…