Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Umunyamabanga mukuru w’agateganyo, usimbura Uwamahoro Tharcille Latifah wasoje amasezerano ntiyongerwe andi kubera ibibazo yagiye agirana na Nzamwita Vincent ‘Degaule’.
Babicishije ku rubuga rwa Internet, ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko Habineza Emmanuel wari ushinzwe Imari n’ubutegetsi muri iryo shyirahamwe, ari we Munyamabanga mukuru w’agateganyo kugeza igihe hazabonekera uwegukana ako kazi mu buryo buhamye.
Kuwa 31 Mutarama 2017 ni bwo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule yandikiye Uwamahoro amwibutsa ko kontaro ye izarangira kuwa 31 Mutarama 2018, uwo ukazaba ari wo munsi wa nyuma yicaye mu biro by’Ubunyamabanga bukuru bw’iryo shyirahamwe.
Umwaka umwe Uwamahoro Tharcille Latifah yamaze ari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ashobora kutazawibagirwa mu mateka ye, kuko waranzwe no kutavuga rumwe na Nzamwita Vincent, ibi bikagaragazwa n’amabaruwa atandukanye bagiye bandikirana.
Zimwe muri zo ni nk’iyo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita yandikiye Uwamahoro nk’Umunyamabanga mukuru, amusaba ibisobanuro ku makosa amushinja ko yakoze ku mukino wa Super Cup wabereye i Rubavu kuwa 23 Nzeri 2017.
Uwo mukino waratangiye ariko ntiwarangira, aho amatara yazimye ubugira kabiri mu gice cya mbere ariko noneho byagera ku munota wa 63 ahita azima burundu, bituma umukino uhagarikwa, nyamara Rayon Sports yari yamaze gutsinda ibitego 2-0.
Ibaruwa isubiza iyo yandikiwe asabwa ibisobanuro, ni yo yagaragaje neza uburemere bw’ubushyamirane cyangwa kutavuga rumwe hagati ya Nzamwita na Uwamahoro, aho uyu Munyamabanga yavuze ko Umuyobozi we amukorera igisa n’iyicarubozo.
Mu kwisobanura mu ibaruwa yo kuwa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, hari aho Uwamahoro yagize ati ati “ Nyakubahwa Perezida,mu bihe bitandukanye mubinyujije mu nyandiko zanyu zitandukanye mwankoreye igisa n’iyicarubozo munsaba ibisobanuro bya hato na hato bidafite aho bishingiye mu buryo bwa kinyamwuga (professionalisme).”
Yakomeje agira ati “Nagiye mbisubiza kandi mpamanya n’umutimanama wanjye ko byabanyuze kuko nta kindi mwabivugagaho dore ko namwe ubwanyu muzi neza ko ibyo mwabaga munsabaho ibisobanuro nta shingiro byabaga bifite ahubwo byari inzira y’akarengane ari nayo mukirimo.”
Indi baruwa yashimangiye ubushyamirane hagati y’abo bayobozi, ni iyo Uwamahoro yandikiwe kuwa 15 Ugushyingo 2017 ahatirwa kujya mu kiruhuko cy’iminsi 23 yemerewe bitewe n’uko kuva yatangira akazi muri FERWAFA atigeze yaka ikiruhuko, bityo akaba agihawe kuva ku itariki ya 20 ukwo kwezi kugeza kuwa 20 Ukuboza 2017.
Mu gusubiza iyo baruwa, Uwamahoro yanze kukijyamo, avuga ko ikiruhuko cye azagitangira ari uko yarangije inshingano yahawe muri Komisiyo ishinzwe gutegura amatora y’Umuyobozi mukuru n’abo bazafatanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA.
Uwamahoro Tharcille Latifah yari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva kuwa 1 Ugushyingo 2016, uwo mwanya akaba yarawushyizwemo n’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Musanze muri Nzeli 2016, ingingo ya kabiri y’amasezerano ye y’akazi ikaba yaravugaga ko kontaro ye izarangira kuwa 31 Mutarama 2018, akaba yakongerwa indi bibanje kuganirwaho n’impande zombi.