Nyuma y’amasaha make yeguye ku mwanya w’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukansanga Clarisse, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mukansanga weguye ku mirimo ye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mata 2018, yashyizwe mu majwi ashinjwa kwanga kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bari bitabiriye uyu muhango bavuze ko ‘abandi bayobozi bose bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji [Mukansanga] aramubwira ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru ko uyu wahoze ari umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Hari dosiye yari yarakozwe. Ngira ngo mwakurikiye amakuru yavugaga ko yakoze ibyaha bigendanye no gupfobya Jenoside, ibyaha by’ingengabitekerezo n’ibindi bifitanye isano nayo. Dosiye yarakozwe , uyu munsi yafashwe arafungwa azashyikirizwa urukiko ku wa Mbere.”
Ikiganiro aheruka kugirana na Igihe, Mukansanga Clarisse, yahakanye ibyo ashinjwa ko yavuze amagambo mabi aherejwe urumuri rw’icyizere.
Yagize ati “ Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”
Mu mategeko, Ingengabitekerezo ya jenoside isobanurwa nk’igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe: kwimakaza ikorwa rya jenoside no gushyigikira jenoside.
Naho ibyaha bifitanye isano nayo byo birimo nko gushishikariza undi gukora jenoside, guhakana jenoside, gupfobya jenoside, guha ishingiro jenoside, guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya jenoside cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside n’ibindi.
Ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko agana iteganya ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).