• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 24 Sep 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahakanye amakuru y’uko Ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cye ndetse ko zagize n’uruhare mu gitero cyahitanye uwari Umuyobozi wa FDLR, Sylvestre Mudacumura.

Mu ijoro rishyira ku wa 18 Nzeri, nibwo Mudacumura yishwe n’Ingabo za FARDC.

Nk’uko ingabo za FARDC zabitangaje, Lt Gen Mudacumura yishwe mu rugamba rukomeye yagabweho n’abasirikare badasanzwe, yicanwa n’abandi barwanyi bari kumwe.

Amakuru ahamya ko ubwo FARDC yagwaga gitumo Gen Mudacumura, yicanwe n’abandi basirikare bari ibyegera bye barimo Col Serge, Col Soso Sixbert, uwari ushinzwe kumurinda akaba n’Umunyamabanga we Maj Gaspard n’abandi. Hafashwe kandi abarwanyi 15.

Nyuma y’iki gitero, ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amakuru avuga ko FARDC yaba yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda mu kwivugana uyu wari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba, ariko impande zombi zabyamaganiye kure.

Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye n’ibinyamakuru TV5 na Le Monde, yavuze ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri muri RDC gusa ashimangira ko ibihugu byombi bihana amakuru agendanye n’iperereza.

Ati “Habe na gato. Gusa ni ukuri ko duhanahana amakuru y’iperereza. Mu ntangiriro ya manda yanjye, naganiriye na bagenzi banjye bo mu Rwanda, Uganda n’u Burundi ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa RDC. Mu gihe ndi mu mwanya mwiza w’ibikorwa bihuriweho, nta mpamvu yo kudatanga ubwo burenganzira ku butaka bwacu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, nawe aherutse kubwira Radio BBC ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri RDC.

Perezida Tshisekedi yari aherutse kuvuga ko umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu urimo kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.

Yabigarutseho mu mpera za Kamena mu ijambo yagejeje ku baturage, aho yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bindi bihugu.

Ni mu gihe ingabo za FARDC zimaze iminsi zicana umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho zashegeshe bikomeye abarwanyi barimo ab’ihuriro ryiswe ‘P5’ rigizwe n’imitwe yishyize hamwe riyobwe na Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo ku wa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.

Ku wa 2 Nyakanga ubwo Perezida Kagame yabazwaga icyo avuga ku magambo ya Tshisekedi yo kwifashisha ibihugu by’ibituranyi muri uru rugamba, yasubije ko ari ibintu bikwiye.

Ati “Twari dutegereje. Nishimiye ko dufite umuntu hariya uvuga ko ashaka gukorana n’abaturanyi mu gukemura iki kibazo kuko kimaze igihe kinini kandi kigira ingaruka kuri Congo, ku baturanyi, kigira ingaruka kuri twese.”

“Nta mpamvu yo gukomeza kwicara n’iki kibazo cyangwa ngo twemere ko cyitambika iterambere twagakwiye kuba tugeraho. Mu by’ukuri nishimiye ko ubwo aribwo buryo Perezida wa RDC ari gutekerezaho.”

Muri Gicurasi, Perezida Kagame yagiye muri RDC avayo we na Tshisekedi na João Lourenço wa Angola bemeranyije imikoranire igamije kugarura umutekano mu karere no kongera ubufatanye mu bukungu.

Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugarizwa n’ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke yiganjemo ikambitse mu mashyamba ya RDC nka FDLR, ADF n’iyindi.

2019-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa

Ubwanditsi 19 Jun 2017
Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Ubwanditsi 14 Apr 2022
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Ubwanditsi 13 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Ubwanditsi 20 Oct 2019
Abanyeshuli batangiye kurwanya Nkurunziza bakoresheje intwaro bashoboye
Mu Rwanda

Abanyeshuli batangiye kurwanya Nkurunziza bakoresheje intwaro bashoboye

Ubwanditsi 16 Jun 2016
FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona
Amakuru

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

Ubwanditsi 24 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru