Aho ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mukazi, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaraye atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Yale iherereye mu Mujyi wa New Haven muri Leta ya Connecticut (USA).
Perezida Kagame yavuze ko gukora impinduka muri sosiyete bisaba gukora wihanganye ugashyiraho umurongo ngenderwaho mushya ukihanganira n’ingaruka mbi bishobora kuzana, kuruta guhindura byose.
Yaganirije imbaga y’abari bamuteze amatwi ku bintu binyuranye birimo iterambere rya Afurika, Imiyoborere, Iterambere ry’Ikoranabuhanga n’uruhare rifite nk’umusemburo w’impinduka mu mibereho myiza n’ubukungu bw’abatuye Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko ibyemezo by’intambara biza mu gihe biteye ubwoba ubwo abantu baba batagishoboye kuba aho hantu.
Yashimangiye ko ari byiza gukora wihanganye kugira ngo ubashe guhindura ubuzima bw’abaturage kuruta guhindura byose.
Yagize ati“Ntidushobora gusuka lisansi mu bitameze neza ngo ducane umuriro hanyuma twizere ko umuriro uzabihanagura hanyuma tukongera kwiyubaka. Ibihugu ntabwo ari pariki n’abaturage ntabwo ari ibiti.”
Yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byagezweho no ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi kandi hari amahirwe y’uko umubano uri hagati y’abaturage n’abayobozi usesuye kandi banahura mu buryo bw’amaso ku maso.
Ibi bikaba byaratewe no kubaha ibyifuzo by’abaturage kuko ntagikorwa kinyuranye n’ibyifuzo byabo ngo kirambe.
Mu bamaze gutanga ikiganiro nk’iki harimo Luis Moreno Ocampo, Umushinjacyaha wa ICC; Mary Robinson wigeze kuba Perezida wa Ireland; Samantha Power, Ambasaderi wa USA muri Loni; Dr Mohamed “Mo” Ibrahim, Umunyasudani w’Umwongereza akaba n’umuherwe ukomeye; Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya n’abandi.