• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Editorial 25 Feb 2016 IMIKINO

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho muri Tanzania (TCRA) cyashyize mu kato indirimbo Zigo Remix y’umuhanzi AY afatanyije na Diamond Platinumz kuko ngo itandukira umuco.

-2271.jpg

Umuhanzi AY nyiri ndirimbo

TCRA ivuga ko amashusho akururira abantu gukora imibonano mpuzabitsina adakwiye kwerekanwa ku manywa, iki cyemezo kikaba kireba n’iyi ndirimbo ya AY irimo abakobwa bambaye amakariso n’udusutiye gusa.

-2273.jpg

AY, mubyara wa Alpha Rwirangira, avuga ko ibyemezo byo guca indirimbo z’abanyagihugu ariko iz’abanyamahanga zigahabwa rugari kandi na zo zitubahirije umuco, ari ikibazo gikomeye.

“Ibi ni byo bituma abahanzi b’Abanyatanzania badatera imbere, bakwiye no kujya baca indirimbo zo muri Amerika no mu bihugu by’i Burayi kuko zifite amafoto ashotorana kurusha Zigo Remix.”

Kanda hano urebe iyo ndirimbo

Ayo ni amagambo AY yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe, yungamo ati “Abanyamakuru ni bo ba mbere bakwiye kutubariza TCRA impamvu itwigirizaho nkana.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kabiri, AY yaje mu Rwanda ahamara iminsi ine, aho yari yaje kwamamaza iyi ndirimbo ye yashyizwe mu kato.

Byinshi abahanzi nyarwanda bakwigira kuri AY wo muri Tanzania ukubutse mu Rwanda

-2272.jpg

AY na Diamond

Zigo Remix ni indirimbo ikunzwe cyane kuri televiziyo zo muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane. Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n’abantu 2,818,885.

Icibwa ry’iyi ndirimbo rije rikurikiranye n’icibwa ry’indi ndirimbo y’umuraperi Ney wa Mitego yitwa Shika adabu yako (bisobanuye ngo iyubahe, mu Kinyarwanda); ariko iyi yo yafunzwe na BASATA (Baraza la Sanaa la Taifa: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi.)

BASATA yaciye iyo ndirimbo ivuga ko itandukira umuco ndetse ikabamo ubushotoranyi bwinshi, aho Ney wa Mitego yaririmbye anenga cyane abahanzi batandukanye barimo abakina amafilime (Bongo Movies) ndetse n’abanyamuziki bagenzi be.

Muri iyo ndirimbo, Ney wa Mitego anatukamo BASATA, ati “Nibaza niba BASATA ari inkoko cyangwa imbata kuko mbona imeze nk’urukero rwagimbye, bahimba bamagana indirimbo z’abahanzi batazi imvune duhura na zo.”

Mu bandi aririmbamo harimo Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 ndetse akaba yaranamamaye ubwo yakundanaga na Diamond Platinumz. Muri iyi ndirimbo, Ney agaruka kuri Wema wigeze gutangaza ko afite inda, amubaza niba afite inda koko cyangwa niba ari ugushaka hit (kuvugwa ngo yamamare).

Avugamo na Vicent Kigosi “Ray” wamamaye muri filime nka Oprah ari kumwe na Irene Uwoya “Oprah” ndetse na nyakwigendera Steven Kanumba. Muri shika adamu yako, Ney abwira Ray ati “Ray wowe ukomeje kuba umunyekongo, amafaranga yose ukura mu gukina amafilime uyaguramo amavuta yo kwitukuza.”

Bidatinze Ray yamaganye iyo mvugo ya Ney, asobanura ko atitukuza ahubwo ko yabaye inzobe cyane kubera kunywa amazi menshi.

Reba iyo ndirimbo bagiye gukorera amashusho

Shika adabu yako ni bwo yari igisohoka ndetse itaranakorerwa amashusho, abanyamakuru ba radiyo babujijwe kuyikina, ariko Ney wa Mitego yatangaje ko icyo cyemezo cya BASATA ntacyo kimubwiye ndetse ngo agiye no kuyikorera amashusho (video).

M.Fils

2016-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Editorial 27 Oct 2021
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Editorial 28 Aug 2024
Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Editorial 02 Jul 2021
7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène

7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène

Editorial 18 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi
ITOHOZA

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Editorial 26 Aug 2016
Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana  atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.
POLITIKI

Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.

Editorial 28 Jan 2016
Amafoto – Abakinnyi b’u Rwanda U20 binjiye mu mwiherero wa CECAFA
Amakuru

Amafoto – Abakinnyi b’u Rwanda U20 binjiye mu mwiherero wa CECAFA

Editorial 23 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru