Abantu 12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda.
Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko abafungiwe iki cyaha ari: Kabalisa Felix, Hitimana Jean, Semajeri Theogene, Niyoyita Fabien, Habimana Vedaste, Hakineza Tharcisse, Nshimyumukiza Eric, Mazimpaka Olivier, Karangwa Daniel, Uwizeyimana Sother, Munyaneza Jean Claude na Arinda Victor.
CIP Kabanda yavuze ko bafashwe ku itariki 19 z’uku kwezi mu bikorwa byo gufata abaha ruswa Abapolisi byabereye ku mihanda ya: Muhanga – Ngororero, Muhanga – Huye, Kigali – Bugesera, Rulindo – Musanze na Rulindo – Kigali – Gatuna.
Yagize ati,”Mu byo bahaniwe byanatumye batanga ruswa iri hagati y’ibihumbi bibiri n’icumi by’amafaranga y’u Rwanda harimo gutwara imodoka zitakorewe isuzuma ry’ubuziranenge no kutagira ubwishingizi bw’imodoka. Bamwe mu bafashwe bari bafite ubwishingizi bwarengeje igihe giteganyijwe cy’ikoreshwa. Ibindi bahaniwe harimo kurenza umubare w’abantu bagenewe kugenda mu modoka no gutwara imodoka ifite amapine ashaje.”
Mu butumwa bwe CIP Kabanda yagize ati,”Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi ufashwe ayaka, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo; kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera . Kuyirwanya biri mu byo yitaho cyane. Ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kuyitanga.”
Yagize kandi ati, “Abagerageza kuyiha abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira. Umuntu ufatiwe mu cyaha cyangwa ikosa runaka akwiriye gukurikiza ibyo amategeko ateganya aho gutanga ruswa kugira ngo ye gukurikiranwaho kunyuranya na yo.”
Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda
CIP Kabanda yavuze ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayikeka kuri Sitasiyo ya Polisi iri hafi cyangwa agahamagara nimero ya telefone itishyurwa 997 .
Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye.
Yavuze ko bariya 12 bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi z’aho bafatiwe.
Ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zituma ikumira ikanarwanya ruswa mu bagize uru rwego rw’umutekano harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi n’Umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi; mu byo izi nzego zishinzwe hakaba harimo kwibutsa Abapolisi kurangwa n’imikorere izira kwaka, kwakira no gutanga ruswa y’uburyo bwose.
Ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa byo gukangurira Abaturarwanda kwirinda iki cyaha.
Source : RNP