Tariki ya 16 Kamena ni umunsi utazibagirana ku batutsi 2000 bari bahungiye muri Saint Paul i Kigali, baza gukurwa mu menyo ya rubamba mu gikorwa benshi bagereranya n’icyakozwe n’ingabo zidasanzwe za Isiraheri muri Uganda tariki 4 Nyakanga 1976 kubwa Idi Amin Dada.
Ku itariki ya 16 Kamena 1994 Inkotanyi zitwikiriye ijoro zituruka ku Gisozi zigana Saint Paul mu nzira itari nyabagendwa na mba kuko yari yuzuyemo za bariyeri zirinzwe n’Interahamwe ndetse n’Inzirabwoba. Umugambi wari ukurokora abantu 2000 bari barahungiye muri Saint Paul, kuko urupfu rwabageraga amajanja.
Ubwo abasore b’Inkotanyi bagabaga iki gitero, hari hashize ibyumweru icyenda n’iminsi itandatu Jenoside itangiye, igihugu kiri gucura imiborogo, imirambo uyisanga hirya no hino mu mihanda no mu bihuru. Abari barahungiye muri Saint Paul hagati y’itariki ya 7 na 14 Mata, bagize amahirwe yo kuba hafi ya Padiri Celestin Hakizimana wabitangiye, abitaho mu buryo bwose bushoboka, umunsi ku munsi ashukisha Interahamwe amafaranga ngo zitinjira muri iki kigo.
Padiri Celestin uherutse kugirwa Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro yitwaye mu buryo butandukanye bikomeye na Padiri Wenceslas Munyeshyaka wari muri Paruwasi ya Sainte Famille, we wahaye rugari Interahamwe zikica abari bayihungiyemo.
Padiri Celestin yari yaragize Saint Paul akarwa k’amahoro, gusa uko bwiraga, abahahungiye ntibabaga bizeye ko buza gucya kuko uko iminsi yahitaga indi igataha, ni ko Interahamwe zarushagaho gukaza umurego mu kureko imbaga, yewe n’ayo mafaranga bashukishwaga ntihashoboraga kuboneka ayo kubagabiza mu buryo buhoraho.
Abageragezaga gusohoka muri Saint Paul, bageraga hanze bakicwa kuko Interahamwe zahoraga hafi aho zifite amalisiti yabo zigomba kwivugana.
Inkotanyi zahagurutse ku Gisozi mu mugoroba wo ku itariki 16 Mata 1994 ahagana saa mbili, zigera kuri Saint Paul mu gicuku.
Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert umwe mu barokowe n’Ingabo z’Inkotanyi muri st Paul
Ingabo za RPF-INKOTANYI
Gen. Charles Kayonga wari muri CND yagize uruhare rukomeye mu kubohora st Paul
Perezida Kagame n’Ingabo yari ayoboye ku Mulindi wa Byumba
Ingabo za RPF zimaze kubohoza umujyi wa Kigali, aho nimuri Quartie Mateus
Ibikorwa nyir’izina byo kurokora aba batutsi 2000 byatangiye saa saba z’ijoro bigera saa kumi z’urukerera kuko bitari byoroshye dore ko abari bahungiye muri Saint Paul bari mu byumba bitatanye ndetse babanje gutinya ko ari Interahamwe zishaka kubica.
Inzira Inkotanyi zakoresheje zibarokora yaturutse Saint Paul bamanuka muri Rugenge bagera Poids Lourds, bambuka bagana Kacyiru, banyura hafi ya UTEXRWA mbere yo guhinguka Kagugu, nyuma berekeza Kabuye. Yari inzira ndende, igoranye, ariko umugambi w’Inkotanyi wo kurokora abo 2000 nta n’umwe uhasize ubuzima usohozwa amahoro.
Hari bamwe mu barokowe bakomerekeye muri urwo rugendo bajyanywe i Byumba bitabwaho mu gihe abandi bahungishijwe bajyanwa i Kabuga. Ni igikorwa cyakozwe n’abasirikare bake ariko baranzwe n’ubutwari bwo ku rwego rwo hejuru n’ubusanzwe bwarangaga Inkotanyi.
Ku munsi wakurikiyeho, Interahamwe ziyobowe n’uwari Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse, zishe Abatutsi 100 bari bahungiye muri Paruwasi Sainte Famille mu kwihimura ku gikorwa cyo gutabara abari bahungiye muri Saint Paul.
Uwo munsi ni nabwo umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru, Rwanda Rushya, Andre Kameya yishwe ku itegeko rya Padiri Munyeshyaka
ubwe.
Kameya Andreya wandikaga Ikinyamakuru RWANDA RUSHYA
Irokorwa ry’abari bahungiye muri Saint Paul bagakurwa mu menyo ya rubamba, ni igikorwa gitanga ishusho ku butwari bw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibikorwa kandi bisa n’iki, ariko byari bigamije kurokora imiryango runaka yabaga ihigwa hirya no hino mu gihugu byakozwe n’izi ngabo amanywa n’ijoro muri icyo gihe cy’icuraburindi ntibibarika.
Abahungiye muri Saint Paul iyo bwiraga ntibabaga bizeye ko buza gucya