Muri uyu mwaka dushoje twabagejejeho inkuru nyinshi ku mashyaka ya Opposition ikorera mu buhungiro aho yaranzwe no guhuzagurika muri Politiki. Ariko cyane cyane Umutwe w’Iterabwoba wa RNC urwanya leta y’u Rwanda wo byabaye agahebuzo.
Ibi ni ukugira ngo tubibutse gusa kuko ibyinshi twabibagejejeho muri uyu mwaka dusoza. Icyo twababwiye kuri RNC ni uko imaze gucikamo ibice bibiri biturutse ku ku makimbirane hagati ya Theogene Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa.
Aya macakubiri yaturutse kumacakubiri ashingiye kumyanya ariko cyane cyane yaturutse kumyitwarire mibi mu ishyaka ya Rudasingwa Theogene kubera amahugu n’ubwambuzi yakoreye abayoboke batandukanye. Nibwo Kayumba afatanyije na muramuwe Ntwali Frank bapangiraga Rudasingwa bagamije kumuhirika k’umwanya w’ubuvugizi bwa RNC, kugirango uwo mwanya uhabwe Major Robert Higiro, wari umaze kwigaragaza cyane. Ibi byakuruye amakimbirane kuko Rudasingwa atari akivugugira RNC, kubera uburwayi.
Rudasingwa Theogene yafatiwe ingamba biviramo RNC gucikamo ibice 2
Aya makuru yari yaragizwe ubwiru n’ishyaka rya RNC, yageze hanze yemeza ko koko muri RNC harimo ibice bibiri. Biturutse kuri Rudasingwa wari umuyobozi wabo yafatiwe ingamba maze nayo biyiviramo gutangira gucikamo ibice 2 bihanganye.
Nkuko byatangajwe na bamwe mubi mbere muri iryo shyaka batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara, batubwiye ko RNC yafatiye ingamba uwari umuyobozi wabo Rudasingwa Theogene, nyuma yo kuvugwaho ingeso zitandukanye nko gukoresha umutungo w’iryo shyaka mu nyungu ze bwite, kwigwizaho umutungo wiryo shyaka ndetse no kunyanganya amafaranga y’abanyamuryango biciye mu madeni yariye yarangiza akanga kuyishyura.
Si byo gusa kuko RNC yanamushinjaga gusambanya abakobwa n’abadamu bagiye gushakira ubuzima muri America abizeza kubafasha kubona ibyangombwa. Ibi ni byo byatumye iri shyaka ricikamo ibice.
Icyoba mu bayoboke
Ikindi cyavuzwe muri RNC Belgique ni ubwoba kuri Major Micombero JMV uhora yikanga baringa. Dore ibyo Micombero yatangaje “Ikawa muri kominote nyarwanda ? Oya, nirinda ahateraniye abantu benshi. Nshobora kuhahohotererwa cyangwa nkarogwa. Abantu ba Kigali baruzuye” . Ibi yabitangarije Umunyamakuru Judi Rever ukomoka muri Canada akaba akunda kunenga ubutegetsi bw’u Rwanda yari arinzwe na leta y’u Bubiligi ubwo aheruka guca I Buruseli.
Major Robert Higiro guhungira muri Amerika
Amakuru aherutse gutangazwa n’ikinyamakuru « The Global and Mail », avuga ko Maj Robert Higiro wo mw’ishyaka RNC wabaga mu gihugu cy’Ububiligi yaba yarahavuye agahungira muri Amerika.
Aya makuru ahamya ko Maj. Robert Higiro atakiba mu gihugu cy’Ububiligi, hashize hafi ukwezi n’igice ahavuye, kubera gutinya ko ashobora kwivuganwa na bagenzi be bo muri RNC.
Amakuru avuga ko Theogene Rudasingwa yari yapanze kumuhitana aguririye abanyamahanga akabaha ama Euros yahawe na DR. David Himbara, uyu Himbara nawe akaba yari yayahawe n’ umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert.
Amakimbirane amaze igihe muri RNC, amaze guhitana abayoboke bayo harimo na Col. Patrick Karegeya wapangiwe nabagenzi be bapfa imyanya y’ubuyobozi no gushinga umutwe w’ingabo wa RNC, wagombaga gukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, byaje kuvamo kutizerana dore ko Col. Karegeya yari amaze iminsi mungendo za rwihishwa hirya no hino nko mu bu Rusiya n’ahandi…ashakisha imbunda n’abaterankunga ntahe raporo bagenzibe cyane cyane Gen. Kayumba Nyamwasa waketse ko ashobora kuba amugambinira afatanyije n’abantu ba Kagame
.
Uturutse ibumoso ni Maj. Robert Higiro, Serge Ndayizeye, Dr.Rudasingwa Theogene, Kayumba Nyamwasa na Maj. Micombero Jean Marie Vianney.
Agashya: Umunyamakuru wa Radiyo Itahuka Serge Ndayizeye yakubitiwe muri Rwanda day yabereye mu Buhollande yamburwa n’ibikoresho by’akazi, nyuma yaje guha ijambo Rudasingwa Theogene kuri Radio Itahuka kandi yari umaze gukurwaho ikizere, nyuma yo kumuha ijambo kuri iyo Radio, Serge yagiye kwisobanura ibukuru kwa Generale Kayumba n’ubu ntibirarangira.
Opposition nyarwanda kwisuganya igamije kuburizamo Referandumu
RNC n’andi mashyaka ya Opposition byakoreye inama mu Bubiligi yari igamije kwegeranya imbaraga yitegura kuburizamo amatora ya Referandumu n’ ay’umukuru w’igihugu ateganijwe 2017, aho mu kwezi hagati kwa Kanama yihuje n’andi mashyaka atatu, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri igice kitemewe mu Rwanda, na FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire.
Ibi byakozwe hisunzwe amacakubiri ari mu gihugu cy’u Burundi, ndetse n’ imyitozo ya FDLR-RNC-Interahamwe ziri mumajyepfo ya Kivu ahategurirwaga ibitero bya za Grenade mu duce dutandukanye two mu Rwanda, harimo na Kaminuza y’u Rwanda Ibutare. Ariko byaje kubapfana.
Amsterdam : Nyuma ya Rwanda day abambari ba RNC barize ayo kwarika
Mu gihe abanyarwanda benshi hamwe n’abanyamahanga bari muri gahunda yo guhurizahamwe amahirwe bafite ku gihugu cyabo cy’u Rwanda. Abahunze bo bari hanze barimo bagabwaho ibitero na Polisi yo muri icyo gihugu.
Claude Birasa, umunyamuryango w’abashinzwe umutekano kuri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, yaketse ko ari agatsiko K’abatavuga rumwe na leta baje guteza ibibazo ahita asaba ubufasha.
Uko umunsi wakomezaga, ni ko agatsiko karwanya u Rwanda na Perezida Kagame kageze kuri RAI. Muri bo hari harimo Antoine Niyitegeka, umuryango w’ishyaka ritavuga rumwe n’u Rwanda rya FDU-Ikingi.
Mugihe bigaragambyaga, Niyitegaka yagabweho ibitero na Polisi yatewe imigeri agwa hasi arakubitwa arakomereka, aravirirana kugeza aho yatwariwe mu bitaro.
Inyota y’ubutegetsi yaritse muri Kayumba Nyamwasa ni yo itumye agiye kugwa ku gasi.
Uyu ni umutwe w’inkuru yacu, aho twagize icyo tuvuga kuri Lt Gen Kayumba Nyamwasa kubera kiganiro yari yagiranye na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC ku wa kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2015, aho yavuze ko abantu batahagurutse ngo bajye mu ishyamba bamareyo imyaka ine hapfe abantu bangana kuriya kugira ngo Perezida Kagame abe Perezida w’u Rwanda.
Kuri Lt Gen Kayumba yumvaga ko ari we waba Perezida wa Repubulika nyuma ya Pasteur Bizimungu, ibi Kayumba akaba yari amaze igihe abitegura ari na ko yigarurira bamwe mu basilikare kuva muri Gendarmerie kugera muri army.
Kuki Gen. Kayumba yumvaga ko ari we waba Perezida nyuma ya Bizimungu ?
Abazi neza Nyamwasa bavuga yuko yabwirwaga yuko abasirikare bamukunze ngo kurusha uko bari bakunze Kagame.
Kubera yuko Bizimungu yavuyeho atejeje igisa nk’akavuyo, Nyamwasa akabona yuko ari we wari kumusimbura ngo ahoshe ako kavuyo, akoresheje za ngabo yabwirwaga ko zimukunze!
Nyamwasa avuga yuko ngo kuba Perezida Kagame ahakana ko atari we wasabye ko itegeko nshinga rihinduka ngo ni uko azi ko arimo gukora amafuti nawe ubwe bikaba bimuteye isoni, n’ikimenyimenyi ngo ni uko aho amaze iminsi agenda mu mahanga abayobozi bose b’ibyo bihugu ngo baramuhunga nk’umubembe! Ari nako Perezida Kagame ngo asesera yihisha abanyamakuru ngo batamubaza uburyo arimo gutekinika itegeko nshinga.
Aha ariko Nyamwasa ntabwo agaragaza abo bamuhunga n’uburyo bagiye bamuhungamo.
Bamuhunga nk’umunyabibembe bakaza gukorana na we inama mpuzamahanga i Kigali mu bijyanye na ICT ?
Kagame yihisha itangazamakuru kandi tumubona aganira na ryo buri munsi? Ahubwo niba ari ugushaka gusebya, yari kuvuga ko Kagame ahora mu itangazamakuru aho kuvuga ko arihunga !
Nyamwasa ntiyakabaye ababazwa n’uko itegeko nshinga ryatekinitswe nkuko abitekereza, ahubwo yagombye kubyishimira kuko bizagaragariza amahanga ndetse n’abagishidikanya uwo Kagame ari we.
Ariko nanone Nyamwasa aha yiyerekana ko ari “Igikuri muri politiki” gusa nta munyapolitike uzapfa umuvuyemo. Kuba itegeko nshinga ryarahinduwe birimo ikihe cyaha ?
Na none tuvugishe ukuri, ibyo bya za manda ntarengwa rigomba kuba ihame niba abanyarwanda ubwabo batabishaka?
Niba Nyamwasa afitanye ikibazo na Kagame ku giti cye, azareke kubivangamo abaturage b’u Rwanda yirirwa atera amagrenade abaca amaguru n’amaboko.
Ibyo kuba Itegeko Nshinga ryarahinduwe, azakomeze abyange nashaka azabisabe abanyarwanda ariko nibamunanira bagashimangira ibyo bitoreye azareke urusaku yubahe ibyifuzo byabo.
Ni amakosa akomeye cyane muri politike gutekereza yuko ibyifuzo byawe bigomba kuba iby’abanyarwanda bose, naho waba wararwanye inshuro igihugumbi ku rugamba rwo kubohora iki gihgugu.
Tuzakomeza ubutaha…
UBWANDITSI