• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Umuhanzikazi “Saida Karoli”aje kwibutsa abanyarwanda kubyinda injyaruwa

Umuhanzikazi “Saida Karoli”aje kwibutsa abanyarwanda kubyinda injyaruwa

Editorial 08 Mar 2018 SHOWBIZ

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya “Saida Karoli” wamamaye mu ndirimbo ziri mu njyana y’injyaruwa agiye gukora igitaramo cy’akatarabone i Kigali.

Iki gitaramo kizaba kuwa 08 Kamena 2018 muri Serena Hoteli byitezwe ko kizitabirwa cyane n’Abanyarwanda by’umwihariko abakuze dore ko urubyiruko rw’ubu rutisanga mu njyana y’injyaruwa.Image result for Saida KaroliSaida Karoli ni umuhanzikazi ufite izina rikomeye mu Rwanda

Saida Karoli w’imyaka 41 yavukiye muri Tanzania ahitwa Rwongwe mu gace ka Kagera, yigarurira umuziki mu karere k’ Afurika iburasirazuba, yakoze ibitaramo bitandukanye muri Uganda, Kenya, Tanzania, Uburundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu noneho agiye guratamira Kigali.

Yatangiye gukora umuziki by’umwuga guhera mu mwaka 2001, ndetse yiharira ikibuga cy’umuziki abuza amahwemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari batangiye kubyutsa umutwe cyane ko wasangaga indirimbo ze zicurangwa cyane ku maradiyo mbarwa yabaga mu gihugu ndetse no mutubyiniro dutandukanye.Umuhanzikazi Saida Karoli wakunzwe kandi ufite amateka yihariye cyane ko n’indirimbo ye yitwa ‘Salome’ yasubiwemo na Diamond Platnumz yakunzwe bidasanzwe mu muziki w’iki gihe. Byaje gutuma abantu bongera kumuhanga amaso n’abari kubyiruka ubu bakamumenya.

Mu gihe amaze mu muziki igihe kirenga imyaka 17 amaze kwigwizaho ibihembo bitandukanye bikomeye mu gihugu cye cya Tanzania birimo n’icyo yabonye muri 2005 kubera alubumu ye yitwa Harusi.

Image result for Saida KaroliAmaze gushyira hanze imizingo itanu y’indirimbo ariyo; Chambua Kama karanga(Maria Salome) yashyize hanze muri 2001, Mapenzi kizunguzungu yashyize hanze muri 2003, Harusi yashyize hanze muri 2004, Mimi nakupenda yashyize hanze muri 2005 na Nelly yashyize hanze muri 2008.

Uyu muhanzikazi aracyari mu bahanzi bakunzwe cyane mu bakuze, bakunze cyane gucinya akadiho mu ndirimbo ze igihe bari mu mabyiruka yabo.

Image result for Saida Karoli

Image result for Saida Karoli

Image result for Saida Karoli

Image result for Saida Karoli

Image result for Saida Karoli

Rushyashya.net

2018-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Editorial 29 Nov 2017
FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

Editorial 30 Jul 2018
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Editorial 16 May 2021
Umupasiteri yaguwe gitumo ari gusambanyiriza umugore w’umukirisitu basengana iwe

Umupasiteri yaguwe gitumo ari gusambanyiriza umugore w’umukirisitu basengana iwe

Editorial 06 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe
Mu Mahanga

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Editorial 29 Apr 2016
Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato
IMIKINO

Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato

Editorial 24 Apr 2018
Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru
IMIKINO

Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru

Editorial 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru