• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Umuhanzi wo muri Kenya yiyemeje gufasha Miss Wema Sepetu agatwita

Umuhanzi wo muri Kenya yiyemeje gufasha Miss Wema Sepetu agatwita

Ubwanditsi 04 Apr 2018 SHOWBIZ

Umuririmbyi wo muri Kenya yiyemeje gukora ibishoboka agafasha Miss Wema Sepetu umaze igihe kinini ashakisha urubyaro ariko bikaba byaranze, yamwijeje ko bidatinze azitwa umubyeyi.

Wema Sepetu we yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007 gusa ubwamamare bwe bwakajije umurego mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz.

Yari aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko naramuka arengeje imyaka 32 ataragira abana, azafunga urubyaro akikuzamo nyababyeyi, mu buryo buhoraho ntiyongere guteganya ibijyanye no gutwita.

Mu kiganiro yagiranye na E-Newz kuri EAT yumvikanye asa n’uwamaze kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo kuvanamo nyababyeyi nakomeza kubura urubyaro. Kuri iyi nshuro yavuze ko azategereza igeno ry’Imana kugeza igihe izamuhera umwana.

Yagize ati “Mu by’ukuri nkunda kuba nabyara umwana ndetse kugeza ubu ndacyabyifuza. Natangiye kwifuza kuba nabyara umwana ngifite imyaka 24 none ubu ngejeje 29.”

Umukobwa uri mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe muri Kenya, 2gb Diva yasohoye video ngufi ahumuriza abagore n’abakobwa bose babuze urubyaro muri Afurika y’Uburasirazuba avuga ko agiye kuva i Dubai abazaniye ubufasha.

Yavuze ko nagaruka azabanza iwabo muri Kenya agakomereza Tanzania no muri Uganda. By’umwihariko, mu bagore 2gb Diva azafasha kubona urubyaro harimo Wema Sepetu. Yamubwiye ati “Wema Sepetu nshuti, igisubizo ndagifite. Nibishoboka mu gihe kidatinze uzitwa mama.”

Mu kiganiro aherutse kugira na EAT, Wema Sepetu yavuze ko atazacika intege kugeza igihe Imana izamufasha akabona umusore umutera inda. Yongeyeho ati “Ni inzozi mfite ariko ntabwo ndacika intege burundu, Imana ishobora byose imfiteho umugambi wayo. Iyo ucitse intege uba urimo kugaragaza ko utizera Imana kandi njye ndi umuyisilamu, ngomba gutegereza icyo izakora.”

Muri Gashyantare 2016, Wema Sepetu yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko yiteguye kwibaruka impanga, icyo gihe yari aharararanye na Idris Sultan wegukanye Big Brother Africa ya 9.

Wema Sepetu amaze imyaka itanu yifuza urubyaro ariko byaranze

Kuwa 16 Gashyantare 2016, Idris yanditse kuri Instagram amagambo arimo agahinda agaragaza ko abana b’impanga yiteguraga kubyarana na Wema Sepetu bapfuye bataravuka. Kuva ubwo inkuru yabaye kimomo ndetse ntibyongera gufatwa nk’ibihuha ko inda ya Wema yavuyemo.Kuvamo kw’iyi nda byateje urujijo ndetse bivugwaho bidasanzwe muri Tanzania, benshi bashinje Wema kuba umunyabinyoma ngo kuko atari ubwa mbere avuga ibintu nyuma bikazamenyakana ko yabeshyaga.

Sepetu agitandukana na Diamond yigeze kuvuga ko uyu muhanzi adafite ubushobozi bwo gutera inda ndetse yabishyize muri zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye batandukana. Bidatinze, Diamond yahise akundana na Zari banabyarana abana babiri.

Uyu mukobwa yiyemeje gufasha Wema Sepetu akazabona urubyaro

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Ubwanditsi 06 May 2018
Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Ubwanditsi 12 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye
INKURU NYAMUKURU

Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero
Mu Mahanga

Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero

Ubwanditsi 05 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru