• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Editorial 02 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ifashe iyambere mu gukoresha abakinnyi ikizamini cy’ubuzima mbere y’uko batanga amasezerano ku bakinnyi bifuza mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2021-2022, iyi kipe ikaba yahereye ku mukinnyi ukomoka muri Centre Africa.

Nk’uko bigaragara ku mafoto ndetse n’amashusho iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yakoresheje ikizamini cy’ubuzima umukinnyi witwa Yawanendj Christian Theodore w’imyaka 19 ukina nka rutahizamu.

Nyuma yaho uyu mukinnyi akorewe ikizamini cy’ubuzima, umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yavuze ko bakoze iki gikorwa kubera ko hari isomo basigiwe n’uko hari abakinnyi bazanye batazi ubuzima bwabo bituma bagira igihombo.

Yagize ati “Ntekereza y’uko rimwe na rimwe ubwo twakoraga recruitement kuri aba bakinnyi b’abanyamahanga abenshi bakaza, ntituba tubazi aho bava , ntuba uzi imvune yagize uko zingana ntawe uba azi imvune yagize uko zingana, akaza mukamwishyura mukaza gusanga adashaboye atari ukubera ko ari umuswa ahubwo ari ukubera ubuzima bwe ntacyo yabamarira, ibyo byatubereye isomo dufata umwanzuro w’uko tutazongera gufata umwanzuro wo kuzana abanyamahanga uwariwe wese atabanje gukorerwa ibizamini byo kwa muganga. keretse ko no mu bakinnyi bacu nabo ibizamini nk’ibi ari ingenzi”.

Iki gikorwa cyo gupima ubuzima bw’uyu mukinnyi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, taliki ya 01 Nyakanga 2021, ni igikorwa cyabereye mu bitaro bya BMC biherereye mu karere ka Kicukiro.

Gasogi United ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino aho iherutse gusinyisha rutahizamu Armel Ghyslain ukomoka muri Cameroon, ni umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Biteganyijwe ko yawanendj Christian Theodore agomba gusinya amasezerano n’iyi kipe mu gihe cya vuba.

2021-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Editorial 18 Mar 2025
U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Editorial 31 Oct 2017
Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 06 Apr 2021
Rutahizamu Byiringiro Lague afashije Amavubi gutsinda Mozambique, byongerera Amavubi amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022

Rutahizamu Byiringiro Lague afashije Amavubi gutsinda Mozambique, byongerera Amavubi amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022

Editorial 24 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi
ITOHOZA

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Editorial 18 Oct 2017
Imfungwa yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka muri Kasho ya Polisi
Mu Mahanga

Imfungwa yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka muri Kasho ya Polisi

Editorial 18 Apr 2016
Kuwa 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimukiye i Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali
INKURU NYAMUKURU

Kuwa 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimukiye i Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali

Editorial 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru