Abakurambere bavugaga ibintu byinshi mu migani, bati “Ingendo y’undi iravuna” ariko ntibavuge uwo ivunye akabyemera akaba umugabo cyangwa agahanyanyaza, akagira ipfunwe, ashaka kwiyemera, ashakisha impamvu zitarizo. Umugabo n’uwemera ukuri, akabona ko koko ingendo y’undi atari iye kandi ko kwiga atari ukwigana.
Hashize iminsi hahita amakuru ku mbuga nyinsi n’amaradiyo ava mu baturanyi asebya U Rwanda cyane cyane umuyobozi w’igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Natwe tukicecekera, nabo bagakeka ko ari intege nke, batazi ko bishaka kuba ufite imbaraga n’icyizere kugirango ubashe kumenya gutandukanya urusaku n’inama ifite akamaro. Ibi byose byagera ku biyita ko barwanya Leta mu mahanga, maze sugusakuza kakahava, bakikirigita bakirirwa baseka dore ko ntakandi kazi baba bafite, mugihe bategereje guhabwa ibyo abaturage baho bakoreye !
Umuntu yakwibaza icyaba kibitera, ariko ntakindi uretse ipfunwe kubera aho U Rwanda rujya naho rumaze kugera mw’iterambere, ryaba i ry’ubukungu, umutekano, cyangwa politike. Ntawushidikanya ko u Rwanda arirwo rufite umutekano usesuye mu karere, hamwe impunzi zirahunga ikivunge buri munsi ahandi, ibipfunsi biracicikana mu nteko ishingamategeko ukibaza niba abo ba nyakubahwa baratowe n’abaturage ngo bajye kwerekana iteramakofe cyangwa gukirana (Catch/Wrestling) !
Reka mbabwire, U Rwanda rwahinduye itegeko nshinga hamaze imyaka irenga ibiri abanyarwanda babiganiraho, ntabwo ari ikintu cyatunguranye. Abanayarwanda bahisemo icyo bifuza kibanogeye kandi kibafitiye akamaro, kuko bazi icyo bashaka. Hakurikizwa uburyo nyabwo bujyanye no kugaragaza icyifuzo cyabo. Abantu bagera kuri miliyoni enye zisaga basaba inteko nshinga mategeko guhindura itegeko nshinga. Nyuma icyo cyifuzo kijya mu baturage, bararitora nta muvundo na gake, hajyaho itegeko nshinga rishya. Abashakaga ko bicika basigara bakubita agatoki kukandi, bati biraducitse, ariko kuki bitabacika, ko ataribyabo ! Basanga baribeshye ku banyarwanda kandi sibwo bwa mbere, cyangwa ubwanyuma, bazakomeza kwibeshya abanyarwanda bicecekeye ari nako batera imbere.
Ntihashize igihe, bamwe bati natwe uwabyigana mugabo dugahindura itegeko nshinga. Batinya kubaza abaturage, babiroha mu nteko nshinga mategeko yabo. Sibwo bibananiye ! Byanga gucamo uko babishakaga, umujinya urabishe, bati hagomba kuba harimo ukuboko kundi, kuki abandi byakunze ! Iyo inteko nshingamategeko ikunaniye, n’abaturage mu byukuri baba bakunaniye. Nibwo bahimbye ibindi byo gukoresha urukiko, ubwo n’urubanza hagati yawe n’abaturage, ibaze nawe.
Mukanya bati ntibishoboka turasebye, bizumvikana bite ? Babwira abacamanza bati : nti mutuzi, murabikora mwanze mukunze. Byarakozwe, kubera igitutu. Cyokora bamwe baranze barahunga bakiza ubuzima bwabo, abafite ubwoba buke baremezwa. Hagati aho abaturage nabo birwanaho, bajya mu mihanda, kurwanya ibyemezo bikomeye byafashwe batagishijwe inama. Abandi nabo bati igitugu kivurwa n’ikindi, bashaka gukuraho ubutegetsi ku mbaraga. Bibura gica, insoresore zatojwe kutareba hafi, nazo zirara mubaturage zirica. Abantu b’amoko yose barahunga, bahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Ntibiteze kabiri, bati nta bantu bahunga ahubwo barahungishwa, bati yewe n’abicwa birakorwa ngo batwange. Icyo wakwibaza nuko nabo ubuhunzi babuzi, bakaba barahungiye mu bihugu abandi barimo, harya byakwitwa ko nabo bahungishijwe ?
Ibyo byose bimaze kugaragara ko ariyo ntandaro yo kwikoma U Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Icyiza ntibitesha umurongo abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo, ukabona duteye intambwe ikomeye muri “Doing Business” n’ibindi byinshi.
Reka mbe ndekeye aha, mbararikire gukurikirana ibindi bice bizakurikiraho !
Cyiza D