Uru rukuta rwubatswe hafi ya West Bank aho Israel yigaruriye ihambuye Palestine. Umunyabugeni wo muri Australia witwa Lushsux niwe wahawe ikiraka cyo gushushanyaho Trump na Netanyahu basomana.
Lushsux yabwiye Reuters ko igishushanyo cye kigamije kwereka amahanga ko ubucuti bwa USA na Palestine bugamije gukomeza gukumira ko Palestine yabona ubwigenge kandi ko Israel ititeguye kurekura imfungwa zo muri Palestina ifungiye hafi y’urwo rukuta.
Urukuta rwo muri West Bank rugamije gukumira abarwanyi ba Hamas baturuka muri Palestine bajya bagaba ibitero muri Israel.
Umunyabugeni Lushsux yagize ati : “Nshushanya ibi sinarina naniwe kwandika ko Palestine ikeneye ubwigenge ! Nashushanyije bariya bayobozi bombi basomana kugira ngo uzabibona azibaze icyo urukundo rw’ibihgu byombi rugamije ku mibereho y’Abanyapalestine.”
Uyu munyabugeni kandi avuga ko igishushanyo cye kerekana mu buryo buziguye ko na Trump umugambi we wo kubaka urukuta rugabanya US na Mexique ugikomeje.
Mu mbwirwaruhame Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yagejeje ku Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu byumweru bishize yashimye ubufatanye bugaragazwa na Washington mu gushyigikira ibikorwa bya Tel Aviv byo kubaka imidugudu ahatandukanye mu butaka bwahoze ari ubwo Palestine.
Muri iki gihe ubutegetsi bwa Tel Aviv bubanye neza n’ubwa Washington kurusha uko byari bimeze igihe Barack Obama yayoboraga.
Icyo gihe Israel yashinjaga USA kuyigambanira binyuze mu masezerano yasinyanye na Iran agamije kuyisaba guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi nayo igakurirwaho ibihano by’ubukungu.
Ubutegetsi bwa Obama bwavugaga ko ariya masezerano ariyo ashyize mu gaciro kandi anyuze impande zombi ariko Tel Aviv yo ikemeza ko ahubwo azabera Tehran uburyo bwiza bwo kubona amafaranga menshi yo gukoresha mu gukora intwaro za kirimbuzi no gutera inkunga umutwe wa Hezbollah.