Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ’FIFA’, Gianni Infantino ari bugere mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, kuri gahunda ye uyu muyobozi arihita ajya kureba umukino wa shampiyona uhuza Police FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro aho guhita ahitira ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside nk’uko byari bitegamyijwe.
Uru ruzinduko rwajemo impinduka nto aho byari biteganyijwe atazareba uyu mukino aho azagera ku ikibuga cy’indege cya Kanombe ku isaha ya saa 15:30’ agahita yerekeza ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi agashyira indabo ku mva ndetse akanunamira imibiri ihashyinguye.
Gianni Infantino
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle, yatangaje ko uru ruzinduko rwa Infantino mu Rwanda rugamije kuzamura umupira wo mu Rwanda ku rundi rwego. Yavuze kandi ko Infantino akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe ku isaha ya saa 15:00’ ahita yerekeza ku Amahoro kureba umukino wa shampiyona uri buhuze Police FC na Rayon Sports, nyuma ajye gushyira ibuye fatizo ahazubakwa Hoteli y’inyenyeri 4 ya FERWAFA, akaba Urwibutso azarusura ku umunsi w’ejo
Dore uko gahunda ya Infantino mu Rwanda iteye.
15:00 : kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali(Kanombe)
15:30 : Kuva ku kibuga cy’indege yerekeza kuri Stade Amahoro
15:40 : kugera kuri Stade Amahoro
15h40- 16h15 : kureba umukino wa shampiyona, Police FC vs Rayon Sports(arareba igice cya mbere gusa)
16h30 : Kugera ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA(Ku abanyamakuru babiherewe uburenganzira)
16h35 : Guha ikaze perezida wa FIFA
16h40 : Kwerekana abashyitsi biri bukorwe na Prisma
16h45 : Ijambo rya perezida wa FERWAFA Vincent NZAMWITA
16h50 : Ijambo ry’umunyamababga uhoraho muri Minisiteri y’umuco ba siporo Lt. Col. Patrice RUGAMBWA,
16h55 : Gushyiraho ibuze fatizo ahazubakwa hoteli, bikorwe na Infantino
17h05 : Ijambo rya perezida wa FIFA Gianni INFANTINO
17h15 : Imbyino gakondo
17h25 : Isozwa ry’umuhango
17h35 : Gusura icyicaro cya FERWAFA
17h45 : Ifoto y’urwibutso
17h55 : Ikiganiro n’itangazamakuru (ku babiherewe uburenganzira)
Ku cyumweru , 26/02/2017
12h00 : Gusura Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali
13:00 : Kugera ku kibuga cy’indege cya Kanombe arimo ataha nyuma yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange.