Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, byari umunsi wahariwe abakundana ‘Valentine’s Day’. mu Rwanda uyu munsi wijihijwe gitore hose mu mujyi wa Kigali byari ibirori.
Bamwe mu bahanzi bagize icyo bavuga kuri uyu munsi wa Saint Valentin
Humble Jizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys yabwiye Itangazamakuru ko uyu munsi awufata nk’ukomeye kuko wizihizwa n’Isi yose, ariko ngo kuri we ibikorwa kuri uyu munsi abihoramo kuko yishimira umugore we, ati “njyewe n’umukunzi wanjye duhora muri uyu munsi kuko ibyo abandi bawukoraho tubikora buri gihe.”
Akomeza agira ati “Gusa nk’abandi bose kuri uyu munsi wahariwe abakundana dufata umwanya tukajya ahantu hadasanzwe tukishima.”
Humble Jizzo afite umukunzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Army banaba nk’umugore n’umugabo.
Jay Polly we ngo azi ko ari umunsi abantu berekaniraho ko bakundana ati “nanjye mfite umuntu nkunda kandi cyane , uyu munsi ngomba gusangira nawe ibyiza.”
Abajijwe impano yamugeneye yagize ati “Buriya iby’abantu bakundana ni ibanga.”
Eric Mucyo we ngo uyu munsi usobanura ngo “Valentine’s Day” bivuga ngo urukundo ni rwogere.”
Amateka ya Saint Valentin
Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umuromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu kirisitu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.
Kuri uwo munsi, abasore bandikaga amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.
Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubushuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.
Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri bato bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.
Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.
Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.
Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.
Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati : “ Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.
Kuki St Valentin iba muri Gashyantare (Février/February) ?
Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye nka Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).
None se Saint Valentin ni nde ?
Muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana (martyrs) n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3.
Valentin wa Roma : Uyu yari padiri, yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia ;
Valentin wa Terni : We yari umwepiskopi (bishop), nawe akaba yarishwe, ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe ;
Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza.
Muri aba ba Valentin 3 rero, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka. Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.
Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).