Jenerali Kayumba Nyamwasa umwe mu bashinze RNC (Rwanda National Congress) mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye wo kuri Radio Itahuka « Ijwi ry’Ihuriro nyarwanda », aho yanabajijwe ibibazo n’abantu bari hirya no hino ku isi, Kayumba yasobanuye ko inzira nziza yo gukemura ibibazo atari intambara, ko ahubwo iruta izindi ari iy’amahoro.
Guhera mu mwaka wa 2010 Herekanywe benshi bakekwaho kuba barateye ibisasu bya Grenade mu Rwanda babitumwe na Gen. Kayumba Nyamwasa ndetse na Col. Partick Karegeya bafatanyije na FDLR.
Bamwe mu bantu n’inzego zitandukanye, bagiye bavuga ko abasirikare bakuru bari bamaze kuva mu Rwanda, barimo Kayumba Nyamwasa aribo bihishe inyuma y’ibi bitero. Ku rundi ruhande hari bamwe mu bakekwagaho kubitera biyemereye ko ari ubutumwa babaga bahawe koko na RNC-FDLR.
Hamwe mu hagiye haterwa ibisasu muri Kigali
Mu ntangiriro, byatewe ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi, biterwayo inshuro eshatu zose.
Uretse aha, tariki ya 19 Gashyantare 2010, mu mujyi wa Kigali hatewe gerenade eshatu ahagana mu ma saa mbili z’joro.
Izi gerenade zatewe mu bice bitatu bitandukanye bihurirwamo n’abantu benshi, byahitanye abantu babiri, abagera kuri 30 bagakomereka, batanu bo bakomereka ku buryo bukabije.
Ibyo bisasu byatewe mu mujyi rwagati ahazwi nk “Kwa Rubangura”, hakaba icyo gihe hari hagitegerwa imodoka zerekeza Kimironko, ikindi giterwa ahitwa “Chez Venant”, ahategerwaga tagisi zerekeza mu byerekezo bitandukanye by’umujyi, icya gatatu cyatewe muri gare nini ya Nyabugogo hahurirwa n’abantu benshi.
Nyuma yaho, muri uyu mujyi wa Kigali, hagiye haterwa izindi gerenade, rimwe zikica abantu zigakomeretsa n’abandi, izindi zo zikaba ntawe zahitanye.
Kimironko haturikiye igisasu, nyuma yaho, ku Gitega naho haterwa indi tariki ya 26 Nyakanga 2013 ihitana batatu, abagera kuri 32 barakomereka.
Nyuma yaho Ntakirutimana Jean de Dieu, w’imyaka 21, ukomoka mu karere ka Rusizi, na Mugabonake Jean de Dieu w’imyaka 23, ukomoka mu karere ka Bugesera batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, nyuma y’iperereza aho bakekwagaho kuba aribo bateye iyi grenade yaturikiye ku Gitega.
Ntakirutimana, usanzwe uzwi nka Rafiki, akaba ndetse yarahoze ari umusirikare mu mutwe wa FDRL mu gihugu cya Congo, yemeraga ko ariwe wateye gerenade Nyabugogo ikaza guhitana batatu, aho avuga ko yari yatumwe na Col Bizimana Enock uzwi nka Matovu nyuma yo kuvugana na Gen. Kayumba.
Yavugaga ko, uyu Matovu yashatse kumusubiza mu gisirikare aho yavugaga ko azamwohereza ahantu kure cyane gusa ngo aba basore bakaza kwanga gusubira mu gisirikare.
Gerenade iheruka guterwa vuba aha ni iyatewe ku wa gatandatu tariki 14 Nzeri 2013, mu isoko rya Kicukiro centre, Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Kicukiro, Umudugudu wa Kicukiro, ihitana umuntu umwe abandi umunani barakomereka uwari uyoboye iki gitero ni Col.Karegeya wakoreshaga cyane Lt. Joel Mutabazi, Kalisa Innocent, bahoze mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu Paul Kagame ariko uwagiye kuri terre ni Jean de Dieu Nizigiyeyo Alias Camarade, wari umuhuza bikorwa mu mutwe wa FDRL, wafatiwe i Mbarara muri Uganda nyuma y’iki gitero.
Kayumba Nyamwasa n’ibyegera bye
Ku munsi ubanza kuwa Gatanu, hari haraye haturikiye indi, inyuma y’isiko yo igahitana batatu igakomeretsa 14.
Ahandi hatari muri Kigali hatewe grenade
Si mu mujyi wa Kigali gusa hagiye haterwa grenade, kuko hari utundi turere zagiye ziterwamo. Aho ni mu turere twa Nyamagabe, Gisagara, Muhanga, Huye na Rubavu.
Mu mujyi wa Muhanga ahazwi nko kwa Jacques, mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, tariki ya 24 Mutarama, hatewe gerenade ikomeretsa 16, gusa hari bamwe bagiye bapfa nyuma yo kugezwa kwa muganga .
Iburanishwa ry’abakekwagaho gutera ibi bisasu
Kuva muri werurwe 2010, kugera muri Mutarama 2013, inzego z’iperereza zashoboye guta muri yombi abagera kuri 30 bakekwagaho kuba bafite uruhare cyangwa aho bahuriye n’ibi bikorwa.
Nyuma y’iterwa ry’ibisasu mu bice bitandukanye by’igihugu, hari bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare bagejejwe imbere y’ubutabera.
Tariki ya mbere Werurwe 2011, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kubaburanisha, 29 bakekwaho ibi byaha, aho rwafashe icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo, mu gihe cy’iminsi mirogo itatu, abantu 29 bacyekwaho guhungabanya umudendezo w’igihugu nyuma y’ibisasu byatewe mu bice bitandukanye by’ u Rwanda n’icy’ubuhotozi n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Uru rukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bifatika kuri buri umwe umwe mu bafashwe nyuma y’ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Huye ndetse no mu ka Rubavu.
Abenshi muri bo biyemereye icyaha. Mukeshimana Jean Berchmans wasobanuye uko yinjiye muri FDLR, yavuze ko yazanye mu gihugu ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade bigera kuri 17.
Munyaneza Théophile wahoze afite ipeti rya liyetona mu mutwe wa FDLR, yemeye ko yateye igisasu cyo mu bwoko bwa Mortier ku kibuga cy’ indege cyo ku Gisenyi.
Kanyarugunga Fafil, yavuze ko yateye gerenade i Butare kuri bar Horizon na Hotel Twiga, ndetse ngo akaba yari yarigishijwe na Musafili Gaëtan kuzitera. Musafili we yiyemerera kuba yarateye gerenade hafi ya Eden bar.
Ruzabavaho Alexis, yemeye ko yateye gerenade Cyamudongo no mu Mashyuza, mu karere ka Rubavu.
Rwandanga Frodouard, we yivugiye ko yateye grenade ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali agenda n’amaguru, atera n’iyindi ku Muhima.
Urukiko rwari ruyobowe n’umucamanza Harrison Mutabazi, rwavuze ko ibi byaha biremereye, rwafashe icyemezo cyo kuba cyibafunze by’agateganyo, mu gihe cy’iminsi 30.
Bamwe baje gukatirwa ibihano birimo burundu
Tariki ya 13 Mutama 2012, abahamwe n’ibyaha byo gutera ibisasu bya gerenade hirya no hino mu gihugu, muri 2010 bakatiwe ibihano bitandukanye n’urukiko rukuru.
Urubanza rwari ruyobowe na Perezida w’urukiko, Pio Mugabo, rwakatiye abagabo 10 igihano cy’igifungo cya burundu, barindwi bakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, umwe akatirwa imyaka 15, babiri bakatirwa imyaka 10, naho abandi babiri bakatirwa imyaka itanu.
Uru rukiko kandi rwagize abere abagabo umunani ruvuga ko ubushinjacyaha bwananiwe gutanga ibimenyetso bibahamya icyaha, n’ubwo hari aho bari bahuriye n’ako gatsiko.
Benshi mu bakatiwe, bahamijwe ibyaha birimo kurema umutwe w ’iterabwoba, gukorana na FDLR, ubwicanyi n’ubuhotozi no guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Ngayo amahoro Kayumba avuga yifuriza abanyarwanda, Ku bakomeje kumuhata ibibazo bashaka kumenya niba abona inzira y’amahoro igishoboka, yabashubije ko inzira nziza cyangwa mbi ngo izaturuka ku miterere y’ubutegetsi bwa Paul Kagame.
Lt.Joel Mutabazi na bagenzi be
Aha twababwira ko inzira zose zo guhungabanya umutekano mu Rwanda RNC yazigerageje biba iby’ubusa, kugeza naho Col. Patrick Karegeya akiriho yari yarahaye code abagizi banabi bazaga gutera za grenade mu Rwanda. Code zahabwaga abanyamuryango zabaga zikubiyemo ibintu bitandukanye, uretse abazihabwaga mu Rwanda nizo zikoreshwa n’abanyamuryango ba RNC hanze y’igihugu ndetse n’abari mu mutwe wa FDLR.
Izi codes ziba zigizwe n’inyajwi ya I (igaragaza ko ari ishami rya RNC riba mu Rwanda), umubare uhagarariye ibyari Perefegitura ya kera, uhagarariye ibyari Komini, amashuri y’umunyamuryango, n’ibindi.
Rumwe mu ngero “abavandimwe” bashaka kuvuga abanyamuryango ba RNC na FDLR. iyo bafite gahunda yo kujya mu nama hanze y’igihugu umwe ngo abwira undi ati “ Nzajya gusura abavandimwe muri Congo, Uganda…”
Karegeya yakoreshaga cyane Lt. Joel Mutabazi, Kalisa Innocent, bahoze mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Jean de Dieu Nizigiyeyo Alias Camarade, wari umuhuza bikorwa mu mutwe wa FDRL.
Aba nibo bayoboye ibitero byose n’ iterwa ry’ibisasu bya Grenade mu Rwanda. baje gutabwa muri yombi ubu bafunze burundu.
Ikindi ni uko aho Col. Karegeya apfiriye habuze undi uyobora aba bagizi banabi mubitero byaza grenade iyo ikiba ari imwe mu mpamvu zatumye bihagarara.
Umwanditsi wacu