• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Editorial 07 Jan 2016 Mu Mahanga

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane,Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwagarutse ku nyandiko z’ikoranabuhanga Rtd Brig. Gen. Frank Rusagara yagiye yoherereza abandi bantu binyuze muri emails, ubushinjacyaha bukabifata nko gukwirakwiza ibihuha kandi yari azi neza ukuri, aho kubinyomoza mu bushobozi yari afite.

Ubushinjacyaha burega Rusagara kuba yarafashe inyandiko zanditswe na Radio Mpuzamahanga y’Abafarasna, RFI, akazisangiza uwitwa Mukimbiri kuri email.

Izo nyandiko zari ibiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye na Kayumba Nyamasa na Col Patrick Karegeya.

Muri iyo nyandiko Col Karegeya we ngo yavugaga ko bazi aho missiles zahanuye indege ya Habyarimana zavuye mu gihe Kayumba yavugagamo amagambo asebya Umukuru w’Igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko byashoboraga guteza intugunda, kandi ngo kubigerageza no kubikora byose bihanwa kimwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko nta cyiza cyarimo Rusagara yashakaga gusangiza uwitwa Mutabazi mu nyandiko isebya Umukuru w’Igihugu. Ibi ngo babihuza n’inyandikomvugo z’abandi batangabuhamya bamushinje bavuze ko yagendaga avuga amagambo atari meza ku Mukuru w’Igihugu.

Indi nyandiko ni iyo yoherereje Col Tom Byabagamba kuwa 13 Werurwe 2013, igaragaza ko u Rwanda rwahagarikiwe imfashanyo. Muri iyo nyandiko harimo ko u Rwanda rwateraga inkunga ibyaberaga muri Congo, Ubushinjacyaha bukabihuza n’aho yavuze ko abashinzwe dipolomasi batabyitwaramo neza.

Muri Mutarama 2013, Rusagara ngo yandikiye Sheena, Mukimbiri na Joseph Matsiko, abasangiza inyandiko isebya Umukuru w’Igihugu ya Rudasingwa Theogene, umwe mu bayobozi ba RNC,

Ibyo Ubushinjacyaha bubihuza n’inyandikomvugo zirimo iya Col Mulisa Jean Bosco zigaragaza uburyo yashimagizaga RNC.

Hari kandi inyandiko Rusagara yoherereje Capt David Kabuye kuwa 7 Gicurasi 2014, yo mu Kinyamakuru The Globe and Mail, ishinja Leta y’u Rwanda umugambi wo kwica abatavuga rumwe nayo.

Hari n’indi yari ikubiyemo uko abanyamahanga bavuga uko bishakiye kuri manda y’Umukuru w’Igihugu, hagamijwe kugumura abaturage.

Ubushinjacyaha buvuga ko ayo magambo Rusagara yayahaye Abanyarwanda n’Abanyamahanga, aho kubivuguruza nk’umunyabwenge n’umuntu wagize imirimo ikomeye mu gihugu, ahubwo we akabikwirakwiza.

Urubanza rurakomeje…..

2016-01-07
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Editorial 05 Aug 2021
Abagande batangiye kwinubira imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda[AMAFOTO]

Abagande batangiye kwinubira imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda[AMAFOTO]

Editorial 12 Nov 2018
Impinduka muri Guverinoma irakomanga k’umuryango waba Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Dr Papias Malimba, Judith Uwizeye, François Kanimba n’abandi ….

Impinduka muri Guverinoma irakomanga k’umuryango waba Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Dr Papias Malimba, Judith Uwizeye, François Kanimba n’abandi ….

Editorial 07 Aug 2016
Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize  mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Editorial 15 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW
IMIKINO

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

Editorial 02 Jan 2016
Mu gihe USA ikangurira ibindi bihugu  demokarasi no guca igihano cy’urupfu, yo iracyagikatira abaturage bayo.
ITOHOZA

Mu gihe USA ikangurira ibindi bihugu demokarasi no guca igihano cy’urupfu, yo iracyagikatira abaturage bayo.

Editorial 06 Jan 2016
Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye
ITOHOZA

Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye

Editorial 07 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru