Minisitiri Mushikiwabo yibukije Abanyarwanda ko igihe cy’irushanwa rya CHAN rigiye gutangira mu Rwanda kigomba kuba icy’ibyishimo ariko akebura cyane abishimira mu mihanda bashobora guteza impanuka.
Ubwo yari yitabiriye umukino wa gishuti wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kuri iki Cyumweru i Rubavu kuri Stade Umuganda, aho u Rwanda rwatsinze igitego 1 ku busa, Mushikiwabo yatanze ubutumwa butandukanye abinyujije kuri Twitter.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma , yagize ati “Abamotari b’i Rubavu mutwaye abafana, mwitonde mutware mu kinyabupfura n’ubwitonzi! Uyu munsi n’uw’ibyishimo. N’indi minsi kandi mutware neza!”
Mushikiwabo kandi yashimiye byimazeyo abaturanyi bo muri Kongo bagaragaje imyitwarire myiza haba ku bakinnyi ndetse n’abafana ati “Ndashimira cyane basaza bacu na bashiki bacu bo muri Kongo, abakinnyi n’abafana bagaragaje imyitwarire nyayo ikwiye kuranga abahuzwa n’umukino (Esprit sportif).”
U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwakuyeho amafaranga yakwa abinjira mu gihugu ku bazaza gushyigikira amakipe y’ibihugu byabo.
Umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo w’i Rubavu wo uzafungurwa amasaha 24/24 ari na byo ahanini byatumye uyu mukino wa gishuti witabirwa n’abantu benshi ku buryo bugaragara.
U Rwanda ruzakira irushanwa rihuza ibihugu mu mupira w’amaguru ku rwego rwa Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) kuva tariki 16 Mutarama kugeza tariki 7 Gashyantare 2016.
Umwanditsi wacu