• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 13 Jan 2016 Mu Mahanga

Imikoranire myiza n’abaturage bo mu karere ka Huye yatumye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ifata bule 327 n’ikiro kimwe by’urumogi na litiro 650 z’inzoga y’inkorano itujuje ubuziranenge yitwa Ibikwangari.

Ibyo byose byafatiwe mu kagari ka Cyarwa, mu murenge wa Tumba ku itariki 8 Mutarama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko ruriya rumogi rwafatiwe mu nzu ya Bangamwabo Felicien, uri mu kigero cy’imyaka 66 y’amavuko.

CIP Hakizimana yakomeje avuga ko Bangamwabo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukura ndetse n’urwo rumogi yafatanywe akaba ariho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

Yavuze ko ziriya litiro 650 z’Ibikwangari zikimara gufatwa zahise zangizwa, kandi ko icyo gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo muri kariya kagari zafatiwemo.

CIP Hakizimana Yavuze ko ibiyobyabwenge, nk’uko bivugitse, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, no gusambanya abana.
CIP Hakizimana yagize ati:”Abantu babyishoramo bibwira ko bagiye gukira, ariko mu by’ukuri ntawe bikiza, ahubwo biteza igihombo umuntu ubicuruza kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ikindi kandi biteza ubukene umuntu ubinywa.”

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza ibyo bikwangari babwiwe ko izindi ngaruka mbi zo gufatanwa ibiyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu.
CIP Hakizimana yagize ati:”Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose akoreshwa n’ababicuruza, ababitunda, n’ababinywa. Ubikora wese amenye ko isaha iyo ari yo yose azafatwa.”

Yagiriye inama abantu yo gucuruza no kunywa ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Ubwanditsi 01 Apr 2016
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 17 Nov 2021
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Ubwanditsi 02 Apr 2016
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Ubwanditsi 19 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Yishe umusore babanaga, umurambo we awujugunya mu bwiherero
Mu Rwanda

Kigali: Yishe umusore babanaga, umurambo we awujugunya mu bwiherero

Ubwanditsi 24 Jul 2018
Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko
Mu Rwanda

Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Ubwanditsi 15 Jul 2017
” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye
Mu Rwanda

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru