Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2016, mu Rwanda nibwo mu Rwanda hatagiye igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu, CHAN, irushanwa rizasozwa tariki ya 7 Gashyantare 2016.Rushyashya.net irakugezaho abakinnyi 10 bato kurusha abandi bose bazagaragara muri iri rushanwa.
Abakinnyi 10 bato kurusha abandi bazagaragara muri CHAN y’uyu mwaka igiye kuba ku nshuro ya kane. (Kuva ku mukuru ujya ku muto cyane).
10. Oum gouet Samuel
Umukinnyi wo mu kibuga hagati muri Cameroon, Oum Gouet Samuel uzajya yambara nimero 22, yavutse tariki ya 14 Gashyantare 1997.Akinira ikipe ya Apejes de Mfou.
9. Abogo Pierre sylvain
Umuzamu wa Cameroon, Abogo Pierre Sylvain yavutse tariki ya 27 Mutarama 1998, azajya yambara nimero 1. Asanzwe akinira ikipe ya Tonnerre Kalara club de Yaounde.
8. Conde Ibrahima Aminata
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Guinea, uzajya yambara nimero 21, yavutse tariki ya 5 Gashyantare 1998. Asanzwe akinira ikipe ya Horoya AC.
7. Demte Beneyam
Umunya Ethioipia ukina hagati mu kibuga, Demte Beneyam yavutse tariki ya 18 Nyakanga 1998, azaba yambaye nimero 14. Akinira ikipe ya CBE.
6. Diarra Samuel
Umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Mali, Diarra Samuel ni we mukinnyi wa gatandatu muto uzaba ugaragara muri CHAN. Yavutse tariki ya 11 Kanama 1998. Azaba yambaye nimero 1.Asanzwe akinira ikipe ya ASKO.
5. Mandrault Mario Bernard
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Gabon, Mandrault Mario Bernard yavutse tariki ya 18 Kanama 1998. Azajya yambara nimero 11 muri iyi CHAN.Akaba ari we mukinyi wa gatanu muto uzakina CHAN. Bernard asanzwe akinira ikipe ya AS Pelican.
4. Mulenga Tresford Lawrence
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Mulenga Tresford Lawrence yavutse tariki ya 21 Kanama 1998. Ni we mukinnyi muto wa kane uzagaragara muri CHAN, aho azaba yambaye nimero 16. Mulenga asanzwe akinira ikipe ya Kabwe Warriors.
3. Daka Patson
Umunyezamu wa gatatu w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Daka Patson yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1998, azajya yambara nimero 20 muri CHAN. Asanzwe akinira ikipe ya Nchanga Rangers FC.
2.Dante Abdoul Karim
Myugariro wa Mali, Dante Abdoul Kalim yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1998, ni we mukinnyi wa kabiri uzaba ari muto kurusha abandi bose bazakina CHAN, aho azajya yambara nimero 21.Kalim asanzwe akinira ikipe ya Jeanne d’Arc de Bamako.
1.Mukatuka Stephen
Umukinnyi w’inyuma w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe, Mukatuka Stephen yavutse tariki ya 19 Ukuboza 1998, azajya yambara nimero 13 ndetse asanzwe akinira ikipe ya Caps United. Mukatuka ni we mukinnyi muto kurusha abandi bose bazagaragara muri iri rushanwa rizamara ibyumweru bitatu.
M.Fils