Abakobwa 11 bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda baje guhagararira Intara y’u Burasirazuba nta numwe uba muri iyi Ntara, bose baje baturutse i Kigali.
Ibi bijya gusa n’ibyo mu zindi Ntara aho benshi mu bakobwa bagiye baza kurushanwa babaga baturutse mu mujyi wa Kigali, kandi baje guhagararira Intara z’iwabo.
Abakobwa bose uko bari 11
Aba bakobwa bose baje bateze bavuye i Kigali bavuga ko bifuza guserukira Intara y’u Burasirazuba, ahakomereje amajonjora yo gushaka uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yabereye mu Karere ka Kayonza, muri Silent Hill Hotel, kuri uyu wa 17 Mutarama 2015. umuntu akaba yakwibaza niba ku ivuko ntabokobwa beza bahaba.
Aba bakobwa 11bujuje ibyangombwa bahatanye ni:
1. Kaneza Nickita wavutse mu 1996, ufite ibiro 51 n’uburebure bwa 1m76cm
2. Akili Delyla wavutse mu 1996, ufite ibiro 57 n’uburebure bwa 1m74cm
3. Kalingirwa Ange wavutse mu 1991, ufite ibiro 50 n’uburebure bwa 1m78cm
4. Ikirezi Sandrine wavutse mu 1996, ufite ibiro 67 n’uburebure bwa 1m76cm
5. Musanabera Sylvie wavutse mu 1993, ufite ibiro 61 n’uburebure bwa 1m70cm
6. Gisubizo Abi Gaelle wavutse mu 1995, ufite ibiro 60n’uburebure bwa 170
7. Uwimana Ariane wavutse mu 1994, ufite ibiro 59 n’uburebure bwa 1m75
8. Umutoni Ruth wavutse mu 1996, ufite ibiro 66 n’uburebure bwa 1m75cm
9. Irakoze Ornella wavutse mu 1996, ufite ibiro 46 n’uburebure bwa 1m71cm
10. Uwase Rangira Jean d’Amour wavutse mu 1997, ufite ibiro 45 n’ubrebure bwa 1m76cm
11. Umutoniwse Laurence wavutse mu 1994, ufite ibiro 55 n’uburebure bwa 1m70cm
Hari amakuru avuga ko abakobwa benshi bajya kwiyamamariza mu Ntara baba batinye ko i Kigali bazahahurira n’abandi benshi beza, bityo bo bagahitamo kujya kugeragereza amahirwe yabo mu Ntara hakiri kare, batinya kuvamo.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kumenya impamvu aba bakobwa bava i Kigali bakaza kwiyamamariza mu Ntara, nuko kivugana nabo.
Aha uyu mukobwa yapimwaga ibiro (Ifoto/Irakoze R.)
Aba bakobwa babanzaga gupimwa indeshyo
Umwe muri bo ni uwitwa Uwase Rangira Jean d’Amour, utuye we n’umuryango we muri Kimironko, mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali. Aha Kigali niho Uwase aniga, aho arangije umwaka wa Gatandatu muri Glory Secondary School.
Uyu mukobwa yabwiye Iki Kinyamakuru ko impamvu yaje kwiyamamariza mu Burasirazuba ari uko ari ho umuryango we wose ukomoka. Yagize ati “Mu Burasirazuba niho nkomaka, akaba ari ho ba sogokuru baba; niho ba papa bose bavuka na mama rero naje kuhiyamamariza kuko numva ko naza guhagararira ahantu nkomoka akaba ari ho nshyira aha mbere mu gihugu hakagaragara ko haturuka abantu beza bashoboye kuba baserukira igihugu mu bwiza.”
Aba bakobwa 11 bose ni Abanyakigali bateze bakaza kwiyamamariza mu Ntara (Ifoto/Irakoze R.)
Undi mukobwa witwa Ikirezi Sandrine, we yabwiye Izuba Rirashe ko iwabo aho abana n’umuryango we ari Gikondo mu mujyi wa Kigali. We avuga ko impamvu yaje kwiyamamariza mu karere ka Kayonza ari uko ari ho ababyeyi be baturuka, kandi ko ari ho yakuriye yumva yifuza guhagararira.
Harimo n’abatsinzwe amajonjora baragaruka
Umwe mu bakobwa yiyandikisha mu marushanwa yabereye Kayonza (Ifoto/Irakoze R.)
Muri aba bakobwa harimo uwitwa Gisubizo Abi Gaelle wari wagaragaye mu majonjora yabereye mu Ntara y’Amajyepfo, muri Huye kuri uyu wa Gatandatu, ariko kuri uyu munsi yagarutse kurushanwa mu Burasirazuba.
We avuga ko yaje kurushanwa mu Burasirazuba kuko yahawe andi mahirwe yo gusubiramo, agasubiriramo mu Ntara iyo ari yo yose yifuza.
Yagize “Ejo nari muri Huye ndushanwa ariko ntabwo nari nateguye umushinga numva nakora ndamutse nambitswe ikamba rya Nyampinga, banyemereye rero ko najya mu Ntara iyo ari yo yose nkongera nkarushanwa, ubu nagarutse noneho niteguye kurushaho.”
Ku bwa Ishimwe Dieudonne utegura aya marushanwa, we avuga ko batita ku hantu umukobwa yaturutse, ko umukobwa wese yemerewe kwiyamamariza mu Ntara yose ashaka.
Yagize ati “Icyo twifuza ni uko umukobwa azagira icyo amarira Intara azaba yaserukiye, ariko ntabwo twirirwa tureba aho umuntu yaje aturuka. Twe icyo dushaka si aho umukobwa yaturutse, icyo tureba ni icyo umarira aho watorewe.”
Hitezwe ko i Kigali haziyamamariza abakobwa benshi, hagendewe ku mubare w’abamaze kuhiyandikisha bari hejuru cyane y’abiyandikishije mu Ntara.
M.Fils