• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Ubwanditsi 21 Jan 2016 Mu Mahanga

Kuwa Mbere, tariki ya 18 Mutarama 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 16 Ukuboza 2015.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye wa 2014/2015 no mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 rigeze, ishima ko habaye intambwe ishimishije, inasaba kongera imbaraga mu mishinga igikeneye kwihutishwa.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ibyavuye mu mishyikirano y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo kwemerera Igihugu cya Sudani y’Epfo kwinjira muri uwo Muryango, umwanzuro ukazafatwa n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu biwugize.

4. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe gahunda y’ibikorwa ya Sosiyete Muhabura Multichoice Ltd, Leta ihagarariwe na RCS kandi ifatanyije na BRD na KUBUMWE Entreprises, isaba ko ibigomba gukorwa kugira ngo iyo Sosiyete itangire gukora byihutishwa.

5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yo kwizihiza Umunsi w’Intwari uzaba tariki ya mbere Gashyantare 2016 igeze. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duharanire Ubutwari, twubaka ejo hazaza”. Imihango yo kwizihiza uwo munsi izabera mu Midugudu. Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda bose kuzayitabira.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ku Ishuri ry’i Nyange, ahaguye abanyeshuri banze kwivangura nk’uko babihatirwaga n’abacengezi bagenderaga ku ngengabitekerezo ya Jenoside hashyirwa ikimenyetso cy’ubutwari bagize banga kwivangura kugira ngo ayo mateka y’ubutwari bwabo azakomeze kwibukwa.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na University of Global Health Equity.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko inshingano z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) zivugururwa hakiyongeramo inshingano zo gushyigikira no korohereza abashoramari mu buhinzi n’ubworozi.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano yo gukodesha Abikorera imishinga 8 y’ingomero nto z’amazi zitanga amashanyarazi arizo: Nyundo, Rwaza-Muko, Rubagabaga, Giciye II, Nyirantaruko, Muhembe na Nyirahindwe I&II.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Ignite Power Ltd yerekeranye n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba agenewe gucanira Uturere tw’icyaro tutagerwamo n’amashanyarazi aturuka ku miyoboro y’amashanyarazi isanzwe.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 33/2015 ryo kuwa 30 Kamena 2015 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016;
Umushinga w’Itegeko rigena imisoro ku musaruro.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rigena imikorere n’ububasha by’Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemeza ko ubutaka n’Ikibanza no 2294 biri mu mutungo bwite wa Leta, biherereye mu Mudugudu wa Kibiraro II, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, bihabwa umushoramari “Century Park Hotel and Residences Ltd”, mu rwego rw’ishoramari;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo amahugurwa y’abakozi ba Leta akorwa;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MALAALA Aimable, wari Civil Litigation Service Division Manager/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu ku kazi Bwana TUYIZERE Straton wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga Amasoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere rya Transiporo (RTDA);

13. Mu Bindi:

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwiteguye amatora y’Inzego z’Ibanze ateganyijwe muri Gashyantare na Werurwe 2016. Nk’uko amategeko abiteganya, manda y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze batowe muri Werurwe 2011 izarangira ku itariki ya 29 Mutarama 2016. Abayobozi bateganyijwe gutorwa barimo: Abagize za Komite Nshingwabikorwa na za Njyanama z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga hamwe na za Komite Nshingwabikorwa z’Imidugudu. Inama y’Abaminisitiri yahamagariye Abanyarwanda bose bageze igihe cyo gutora kuzitabira ayo matora y’Abagize Inzego z’Ibanze.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2016-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye

Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 18 Oct 2016
Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuba ku isonga  mu kurwanya ibyaha

Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Mar 2016
U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Ubwanditsi 17 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa
ITOHOZA

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Uganda: Lt Gen. Tumukunde uherutse kwirukanwa muri guverinoma yizeye kuyigarukamo bidatinze
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Lt Gen. Tumukunde uherutse kwirukanwa muri guverinoma yizeye kuyigarukamo bidatinze

Ubwanditsi 22 May 2018
Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya  Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports
Amakuru

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru