• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyeshuri 7000 babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Abanyeshuri 7000 babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Editorial 23 Jan 2016 Mu Mahanga

Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organization) (RYVCPO), ryungutse abanyamuryango bashya 7000. Umuyobozi w’iri huriro ku rwego rw’igihugu Mutangana Jean Bosco yavuze ko kunguka abanyamuryango bashya byabaye ubwo urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwari mu itorero ry’igihugu hirya no hino mu turere mu minsi mike ishize.

Mutangana yakomeje avuga ko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, iri huriro rizaba rifite komite kugera ku rwego rw’imidugudu ndetse no mu mashuri makuru na kaminuza zose.

Mutangana Jean Bosco yavuze ko ihuriro ryabo risanzwe rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’abandi bayarangije, hiyongereyeho abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru n’abarimu babo.

Yasabye abanyamuryango b’iri huriro aho bari mu gihugu hose, guharanira kugera ku ntego biyemeje zo gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati:”Turi imbaraga z’igihugu.Tugomba rero kurwanya ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira ituze rya rubanda.”

Mutangana yavuze ko bariya banyamuryango bashya baturutse mu turere 15 ngo intego ikaba ari uko bitarenze ukwezi kwa kane n’abandi bo mu turere dusigaye bazaba bamaze kuba abanyamuryango.

Iri huriro ry’urubyiruko rifite intego yo kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’abaturarwanda,guharanira kwigira ndetse no gufatanya n’inzego z’umutekano n’abaturage gukumira no kurwanya ibyaha.

Ihuriro ry’uru rubyiruko ryari risanzwe rigizwe n’abanyamuryango bagera hafi ku bihumbi icumi mu gihugu cyose, ubu bose hamwe bakaba bageze ku bihumbi cumin a birindwi. Bakora ibikorwa bitandukanye by’ubukorerabushake, birimo, kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.

Uru rubyiruko rukora kandi ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa n’ibindi byaha.

RNP

2016-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Editorial 15 Jul 2016
Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Editorial 04 Mar 2022
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Editorial 14 Aug 2025
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Editorial 03 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu
IMIKINO

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

Editorial 09 Aug 2018
Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere: Prof. Shyaka Anastase
Mu Rwanda

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere: Prof. Shyaka Anastase

Editorial 07 Nov 2017
Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko
INKURU NYAMUKURU

Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko

Editorial 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru