• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Editorial 29 Jan 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi w’igitangazamakuru IREME gikorera kuri interineti yaraye mu maboko ya polisi, nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2016.

Ntwali John Williams afunganye n’umukobwa ashinjwa gusambanya, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda amaze kubibwira ikinyamakuru Izuba Rirashe.

ACP Celestin Twahirwa yagize ati “Arafunze, arimo arakurikiranwa na victim bazanye kuri sitasiyo y’i Remera, bombi turabafite.”

-1962.jpg

John Ntwali WILLIAMS

Polisi yemeje ko ifite uyu munyamakuru nyuma y’amakuru yari amaze akanya akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko nyuma yo gufatwa, uyu munyamakuru hari abo yamenyesheje ko atawe muri yombi n’abantu batazwi.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruravuga ko rwamenyeshejwe na Polisi ko Ntwali yatawe muri yombi, ariko ko usibye kubwirwa ko akekwaho gusambanya umwana, nta bindi rwamenyeshejwe.

Umuyobozi w’agateganyo wa RMC, Barore Cleophas amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Nta details baduhaye, batubwiye ko na bo bakibikurikirana, bavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wacu…”

Cleophas yakomeje agira ati “Batubwiye ko iyo bikiri mu bugenzacyaha kuriya nta details bashobora gutanga.”

Hari amakuru avuga ko Ntwali n’uwo mukobwa bafatiwe n’abashinzwe umutekano mu icumbi (lodge), ariko umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa, yirinze kuyemeza cyangwa kuyahakana, avuga ko ibisobanuro bizatangwa iperereza rirangiye.

Ati “Izo details tuzazibaha rwose mube mwihanganye. Reka tubanze dukore iperereza turebe ukuri kurimo, hari n’igihe bitamuhama, that’s fine [byaba ari byiza], tukamureka, hari n’igihe byamuhama akabihanirwa mu buryo busanzwe bw’amategeko, nta kibazo biragenzurwa neza, birimo birakurikiranwa nonaha.”

Ntwali John Williams amaze imyaka ibarirwa muri 15 mu itangazamakuru, akaba yaramenyekanye kuri Radio Flash FM, City Radio na Radio One, ndetse yanakoreye urubuga rwa IGIHE.

Source: IZUBA RIRASHE

2016-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Editorial 02 Sep 2021
Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Editorial 04 Feb 2017
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru

Editorial 01 Jan 2016
Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Editorial 12 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Editorial 03 Oct 2022
Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe
Amakuru

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Editorial 26 Aug 2025
Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama
ITOHOZA

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Editorial 13 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru