Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umufasha we, Jeannette Kagame, bageze i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 29 Mutarama 2016 aho bitabiriye inama ya 26 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU.
Iyo nama yitabiriwe n’abaperezida n’abaminisitiri bagize ibihugu 54 bya AU, izibanda ku ntambara, imvururu n’ibindi byugarije umugabane wa Afurika muri iki gihe cyane cyane ubwicanyi bukomeje guca ibintu mu gihugu cy’Uburundi. Izi mpfu zikaba zarakuruwe na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Iyi nama kandi izarebera hamwe ikibazo cyo kohereza ingabo zo kugarura amahoro muri icyo gihugu kigiye kumara umwaka mu mvururu za politiki.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko iyo nama igamije kwihutisha gahunda uwo muryango wihaye yo guca intambara muri Afurika bitarenze muri 2020.
Ati” Dusigaje imyaka ine ngo tugere ku itariki ntarengwa twihaye yo gucecekesha imbunda no guca burundu akababaro k’abagore, abagabo n’abana bo mu bihugu byibasiwe n’imvururu n’uturere turangwamo iterabwoba.”
Abakuru b’ibihugu bya Afurika ku munsi w’ejo bazanaganira ku gihugu cya Sahara y’Uburengerazuba n’ibindi bimeze nk’ibigikoronijwe.
Perezida Kagame mu nama rusange ya AU ya 25 y’umwaka ushize (2015)
Bazanareba ku makimbirane ari muri Sudani y’Epfo, no ku mutwe w’intagondwa wa Al-shabaab ukomeje kuyogoza Somalia
Umwanditsi wacu