• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Ubwanditsi 08 Feb 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakurikiranyweho kugerageza kwiba miliyoni 30,5 bakoresheje sheki y’impimbano bayavanye muri Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) bayimurira muri Banki ya Kigali (BK).

Nk’uko Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa akaba n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaza, ngo aba bagabo bahimbye sheki y’umukiliya wa KCB yagombaga kwimurira amafaranga angana na miliyoni 30,5 kuri konti y’uwitwa Mazimpaka Gilbert iri muri banki ya Kigali (BK).

ACP Twahirwa yagize ati:”Mazimpaka yagiye ku ishami rikuru rya KCB ku manywa yo ku wa gatanu atangayo sheki yasabaga kuvana ziriya miliyoni kuri konti y’umukiliya waho izimurira kuri konti ye iri muri BK, maze igihe iyimurwa ry’amafaranga ryari rikimara gukorwa, nyiri konti yabonye ubutumwa bugufi kuri telefone ye ahita amenyesha bwangu KCB ko nta yimura ry’amafaranga yigeze akora kuri konti ye.”

KCB yahise imenyesha BK na Polisi iby’iryo yimura ry’amafaranga ridasobanutse. Aha yongeyeho ati:”Twahise dukorana na banki zombi ngo ababiri inyuma bafatwe, maze mu ma saa munani z’amanywa, mu modoka ya tagisi yakodesheje, Mazimpaka ari kumwe n’abitwa Jean Phillipe Makombe na Jean Claude Kayiranga basesekara kuri BK baje kubikuza ya mafaranga, twari twamaze kuhohereza abapolisi kare, ni nabo babataye muri yombi bataretse n’umushoferi wari ubatwaye.”

Polisi igaragaza ko uyu Kayiranga yari yarigeze gufatirwa mu bikorwa nk’ibi muri Nzeli umwaka ushize, mu gihe uyu Makombe we yari agishakishwa na none ku bujura muri banki.

ACP Twahirwa yagize ati:”Aba bagabo baremera icyaha bose, mu minsi mike barashyikirizwa ubushinjacyaha iperereza rirangiye.Turashimira kandi uburyo izi babki zombi zitwaye muri iki kibazo zinatworohereza gufata aba bantu; niyo mpamvu abantu bakwiye kujya bahanahana amakuru, niko ibyaha nk’ibi byacika.”

-2014.jpg

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa

-2013.jpg

KCB

Polisi y’u Rwanda ikaba ifite umutwe ushinzwe ibyaha bimunga umutungo (Financial Investigation Unit) washyizweho muw’2011 kugirango urwanye ibyaha bikorerwa ku mafaranga, gutera inkunga iterabwoba n’ibindi,.., rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Kuva yashyirwaho, yahanganye n’ibyaha byinshi nk’ibi ku buryo imaze kuburizamo no guhagarika ubujura bwo mu ma banki bufite agaciro kagera kuri 210,000 y’amadolari y’Amerika muri 2012 na 160 000 by’amadolari muri 2014 ndetse na Konti 22 zarafunzwe muri 2015, izindi zikaba zigikorwaho iperereza.

RNP

2016-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko

Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko

Ubwanditsi 30 Mar 2016
Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Ubwanditsi 23 May 2021
Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Ubwanditsi 28 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Côte d’Ivoire yatangiye kwitegura Amavubi y’u Rwanda idafite kabuhariwe Eric Bailly
IMIKINO

Côte d’Ivoire yatangiye kwitegura Amavubi y’u Rwanda idafite kabuhariwe Eric Bailly

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero
HIRYA NO HINO

Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero

Ubwanditsi 04 Oct 2019
Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania
Mu Rwanda

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ubwanditsi 21 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru