• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Editorial 07 Feb 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2016, ku isaha ya Saa moya z’igitondo (7am), hose mu Rwanda haratangira amatora azahera ku y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, Akagali n’Umurenge.

Abaturage bose bemerewe gutora basabwa kuza bujuje ibisabwa byose, kugira ngo hatazagira ubuzwa kuzuza inshingano ze n’uburenganzira ahabwa n’amategeko bwo gutora umuyobozi yihitiyemo.

Kuri aya matora yo kuri tariki 8 Gashyantare buri muturage asabwa gusa kuzitabira, akazira igihe agatanga ijwi rye, ahagarara inyuma y’umukandida we yifuza byose abikoze mu kinyabupfura.

Uwamahoro Rehema, wo mu Murenge wa Rwezamenyo uhagarariye ibikorwa by’amatora yatangaje ko nta kindi kintu umuturage asabwa kuri uyu munsi kitari ukwitabira ku gihe agatora.

Yagize ati “Umutarage uje gutora we nta kindi asabwa ni ijwi rye, ni ukuza agahagarara inyuma y’umukandida we yifuza akamutora nta kindi asabwa. Arasabwa kandi kuzagira ikinyabupfura gisanzwe kiranga Abanyarwanda, ntabe yavunda ngo avuge ngo mvuye kuri uyu murongo ngiye ku wundi kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.”

Umuturage witwa Niyomusabwa Roza, w’imyaka 39, utuye mu Kagali ka Nyakabanda ya II avuga ko yiteguye kuzajya gutora kandi neza. Yagize ati “Twiteguye gutora abazatuyobora mu nzego z’ibanze kandi nditegura gutora abazatugirira akamaro.”

Muri aya matora umunyarwanda wemerewe gutora ni ufite imyaka iri hejuru ya 18, udafite imiziro, nk’uko bigenwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Itegeko rigenga amatora, ingingo yaryo ya 132, ivuga ko gutora bizakorwa abantu bajya inyuma y’umukandida bifuza, nyuma habarurwe amajwi, urushije abandi menshi azabe ari we utangazwa nk’uwatsinze.

-2016.jpg

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi inyuma y’abandi ategereje gutora

Abazatorwa uri iyi tariki ya 8 Gashyantare ni Komite Nyobozi z’Imidugudu n’abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari; hatorwe Abajyanama b’Abagore bangana na 30% by’abagomba kugira Inama njyanama z’Utugali, hanatorwe abagize za Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abafite ubumuga ku Midugudu n’Utugari.

Amatora meza

2016-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Editorial 21 Feb 2017
Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB

Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB

Editorial 04 Feb 2017
Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Editorial 01 Aug 2016
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Editorial 03 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter
Mu Rwanda

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Editorial 02 Jun 2017
Mu bahitanywe n’impanuka ya Ethiopian Airlines harimo Umunyarwanda umwe
HIRYA NO HINO

Mu bahitanywe n’impanuka ya Ethiopian Airlines harimo Umunyarwanda umwe

Editorial 10 Mar 2019
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Editorial 04 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru