Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2016, ku isaha ya Saa moya z’igitondo (7am), hose mu Rwanda haratangira amatora azahera ku y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, Akagali n’Umurenge.
Abaturage bose bemerewe gutora basabwa kuza bujuje ibisabwa byose, kugira ngo hatazagira ubuzwa kuzuza inshingano ze n’uburenganzira ahabwa n’amategeko bwo gutora umuyobozi yihitiyemo.
Kuri aya matora yo kuri tariki 8 Gashyantare buri muturage asabwa gusa kuzitabira, akazira igihe agatanga ijwi rye, ahagarara inyuma y’umukandida we yifuza byose abikoze mu kinyabupfura.
Uwamahoro Rehema, wo mu Murenge wa Rwezamenyo uhagarariye ibikorwa by’amatora yatangaje ko nta kindi kintu umuturage asabwa kuri uyu munsi kitari ukwitabira ku gihe agatora.
Yagize ati “Umutarage uje gutora we nta kindi asabwa ni ijwi rye, ni ukuza agahagarara inyuma y’umukandida we yifuza akamutora nta kindi asabwa. Arasabwa kandi kuzagira ikinyabupfura gisanzwe kiranga Abanyarwanda, ntabe yavunda ngo avuge ngo mvuye kuri uyu murongo ngiye ku wundi kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.”
Umuturage witwa Niyomusabwa Roza, w’imyaka 39, utuye mu Kagali ka Nyakabanda ya II avuga ko yiteguye kuzajya gutora kandi neza. Yagize ati “Twiteguye gutora abazatuyobora mu nzego z’ibanze kandi nditegura gutora abazatugirira akamaro.”
Muri aya matora umunyarwanda wemerewe gutora ni ufite imyaka iri hejuru ya 18, udafite imiziro, nk’uko bigenwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Itegeko rigenga amatora, ingingo yaryo ya 132, ivuga ko gutora bizakorwa abantu bajya inyuma y’umukandida bifuza, nyuma habarurwe amajwi, urushije abandi menshi azabe ari we utangazwa nk’uwatsinze.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi inyuma y’abandi ategereje gutora
Abazatorwa uri iyi tariki ya 8 Gashyantare ni Komite Nyobozi z’Imidugudu n’abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari; hatorwe Abajyanama b’Abagore bangana na 30% by’abagomba kugira Inama njyanama z’Utugali, hanatorwe abagize za Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abafite ubumuga ku Midugudu n’Utugari.
Amatora meza