Umuyobozi wa FDLR-RUD Gen Maj Ndibabaje yishwe n’abarwanyi ba Maï-Maï bamusanze ahitwa Mashuta mu mashyamba ya Congo.
Amakuru avuye mu barwanyi ba FDLR-RUD isanzwe ikorera mu bice bya Walikale ahitwa Mashuta, aremeza ko umuyobozi wabo Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje alias Musare yaguye mu bitero by’abarwanyi ba Maï-Maï tariki 8 Gashyantare 2016.
Aya makuru y’urupfu rwa Gen. Musare yatanzwe na bamwe mu barwanyi ba FDLR-RUD bari Walikale batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko ubu badafite umuyobozi kubera Gen Maj Ndibabaje wari umuyobozi wabo wiciwe mu mirwano ikomeye yatangiye tariki 7 Gashyantare.
Bavuga ko iyo mirwano yatangiriye mu duce twa Mukeberwa mu majyepfo ya Lubero itangijwe n’abarwanyi ba Maï-Maï Guidon baturutse mu duce twa Buleusa.
Maï-Maï Guidon baje gusubizwa inyuma na FDLR, bahita bagaba ibitero ku birindiro bya FDLR-RUD iyoborwa na Gen Musare wigeze kungiriza Gen. Mudacumura nyuma baza gutandukana barega Mudacumura kudakora nkuko babishaka kuva ubwo Gen. Musare yahise ahunga ibirindiro mu 2005, ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.
Kimwe mubyo Ndibabaje yapfuye na Mudacumura birimo uburyo abasirikare ba FDLR batafatwaga neza, we agasaba ko bishyurwa amafaranga menshi mu gihe Mudacumura atabyemeraga.
Uyu murwanyi wa FDLR yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe agico n’abarwanyi Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.”
Maï-Maï ya Guidon
Bokele Joy umuyobozi wa Territoire Lubero yatangarije Radio Okapi ko iyo mirwano yahitanye abarwanyi batari bacye kandi bitoroheye ubuyobozi n’imiryango itagengwa na leta kugenzura.
Gusa yavuze ko abashoboye kumenyekana ari 15 baguye ku rugamba,naho batanu barakomereka bajyanwa ku ivuriro ryitwa Mbwavinywa riri kuri 20 km uvuye Mukeberwa.
Maï-Maï NDC ya Guidon ibikorwa byo kurwanya FDLR yabitangiye mu kwezi ku Gushyingo 2015, kubera umwiryane wari mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abaturage bo mu bwoko bw’Abandandi.
Abaturage bo mu bwoko bw’Abandandi bashinja abaturage bavuga Ikinyarwanda kwitafatanya na FDLR ikabasahurira imyaka no kubahohotera. Byatumye urubyiruko rwo mu bandandi rwifatanyije na Maï-Maï NDC ya Guidon kugira ngo birukane FDLR muri Lubero na walikale.
FDLR
Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR Foca bwari ahitwa Rusamambo bwamaze gusenywa, Gen Maj Iyamuremye Agaston wiyita Rumuli ahungira muri Rutshuru ahitwa Makomamarehe aho arinzwe n’abasirikare ijana naho Lt Gen Mudacumura ajya hafi ya Mweso atinya ko yagabwaho ibitero.
Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare yari muntu ki?
Jean-Damascène Ndibabaje yavutse mu 1968 ahitwa Kirerema mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu.
Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare
Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga.
Lycée ya Kigali mu Rugunga ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare . Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya.
Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa company ya kane muri batayo ya 64, nyuma yaje koherezwa ku rugamba kurwana n’Inkotanyi mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa. Mu 1994 batayo ya 64 yari iyobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo.
Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mubaje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou.
Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette.
Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.
Gen Maj Ndibabaje apfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa FDLR- RUD bubuze umuntu w’ingirakamaro cyane dore ko kugeza ubu butarabasha gutora undi ugomba kuyiyobora, kuko bahanganye n’ibitero bagabwaho na Maï-Maï NDC.
Source : KT