Maj Gen Richard Rutatina, yaba afungiye iwe kuva muri iki cyumweru gishize dore ko yirukanywe ku buyobozi bw’Ishami rya gisirikare rishinzwe iperereza J2. cyangwa DMI, igitaraganya, iyi ikaba ari ku nshuro ya kabiri kuko ubwambere akurwa kuri uyu umwanya ukomeye mu gisilikare nabwo yahise atabwa muri yombi akekwaho ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yakoreye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aza kubabarirwa nyuma yo gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame umugaba w’ikirenga wa RDF.
Biravugwa kandi ko uretse gusuzugura inzego zimukuriye, afite imitungo itari mike mu gihugu cya Uganda irimo naza Geste House asangiye na mushiki we Rosette Kayumba umugore wa Kayumba Nyamwasa , sibyo gusa kuko no mu Rwanda Rutatina ahafite amahoteri n’amazu akodeshwa meshi, akaba numwe mubari bari gwijeho ibikigi mu Ntara y’Umutara, ibyo byose bikaba bigaragara ko atabona umwanya wo gufatanya ubucuruzi nakazi nka kariya yari ashizwe gakomeye.
Iyi nkuru ifite umutwe ugira uti « Impamvu y’impinduka itunguranye mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda » murayisanga mu Kinyamakuru Rushyashya vol. 196 cyo kuwa 11-29 Gashyantare 2016. Kiragurishwa mu mujyi wa Kigali.
Maj Gen Richard Rutatina