• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 May 2016 Mu Mahanga

​Ku cyumweru tariki ya 2 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu gace ka Gahunga gaherereye mu kagari ka Rwasa umurenge wa Gahunga, bakangurirwa kwicungira umutekano, kubahiriza amategeko y’umuhanda no gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Muri iyo nama, umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga Chief Inspector of Police (CIP) Patrick Gasaraba yasabye abo bamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane birinda gutwara umugenzi urenze umwe kuri moto ndetse bakambika abagenzi ingofero zabugenewe, abakangurira kuba inyangamugayo bakirinda gutwara abagenzi bafite ibiyobyabwenge ahubwo bagatanga amakuru y’uwo ariwe wese waba abifite, akaba yaragize ati:”Nimwe bafatanyabikorwa ba mbere ba Polisi y’u Rwanda, mutwara abagenzi bava cyangwa binjira mu bihugu duhana imbibi, kandi muri abo bagenzi hashobora kuba harimo inkozi z’ibibi zinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu cyacu, turabasaba kudafasha no kudahishira abantu nkabo ahubwo mugatanga amakuru y’abantu nkabo binjiza ibiyobyabwenge n’abakora ibyaha bitandukanye.”

CIP Gasaraba yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye akarere ka Burera by’umwihariko n’igihugu muri rusange, abakangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ari uko bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi bya ngombwa biteganywa n’amategeko.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abamotari bakorera muri aka gace ryitwa Cotamorwa Mbarukuze Jean Damascene, yashishikarije bagenzi be gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Polisi y’u Rwanda aho yagize ati:”Uyu nmwuga wacu tuwukora nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Tugomba kugira uruhare mu kuwusigasira, twirinda kandi turwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Yasabye bagenzi be kwirinda no kurwanya icyaha bagakomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma haburizwamo ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Yasabye bamwe mu bamotari bagenzi be bagifite umuco wo gukorana cyangwa gufasha abakora ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge guca ukubiri n’iyo ngeso kuko ubifatiwemo abarwaho ubufatanyacyaha.

RNP

2016-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Ubwanditsi 30 Oct 2024
u Burundi bwemeye kwakira  imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi

u Burundi bwemeye kwakira imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi

Ubwanditsi 03 Sep 2016
Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ubwanditsi 12 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro
Amakuru

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023
Inzu ya Depite Nkusi yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka
Mu Mahanga

Inzu ya Depite Nkusi yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Ubwanditsi 06 Jun 2016
Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa
HIRYA NO HINO

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Ubwanditsi 18 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru