• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irashima Amadini ku ruhare rwayo mu kurwanya ibyaha bigisha abayoboke bayo kuba abaziranenge.

Mu rwego rwo guteza imbere ubwo bufatanye no kubushimangira Polisi y’u Rwanda igirana ibiganiro n’abayoboke b’Amadini atandukanye cyane cyane urubyiruko maze ikabaha ubumenyi ku buryo barushaho kugira ruhare mu gukumira ibyaha.

Guhugura abayoboke b’Amadini atandukanye bigamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kurwanya ikibi mu muryango Nyarwanda; kandi byabyaye umusaruro ushimishije.

Ni muri urwo rwego ku itariki 29 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’ urubyiruko 438 rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ruri mu Ngando mu karere ka Nyanza ku bubi bw’ibiyobyabwenge.

Urwo rubyiruko ruturuka mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Muhanga na Ruhango. Polisi y’u Rwanda yarwigishije ubwoko bw’ibiyobyabwenge kandi irusobanurira ingaruka zo kubyishoramo.

Mu butumwa bwe, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyanza, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana yabwiye urwo rubyiruko ati:”Zimwe mu ngaruka urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ruhura na zo harimo gutwara inda zitateganyijwe no gukora ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi. Ni yo mpamvu ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo bigomba kurwanywa kandi buri wese akumva ko bimureba.”

Yakomeje ababwira ko uretse gushyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga ibiyobyabwenge biteje ikibazo muri rusange kubera ko bituma abantu bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko.

IP Bizimana yabwiye kandi urwo rubyiruko ati:” Nk’uko bivugitse ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze y’uwabinyoye. Uretse kumutesha ubwenge; ubinywa nta buzima aba afite. Mugomba kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”

Yarusobanuriye ko urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ibindi.
Yagize ati:”Akora ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Turabasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.”

IP Bizimana yagize na none ati:”Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi n’abandi bayoboke b’andi madini bunganira Polisi y’u Rwanda mu nshingano zayo. Turabibashimira kandi turabasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.”

RNP

2016-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Ntagitanya abavandimwe : Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa bicara ku ntebe zegeranye

Ubwanditsi 26 May 2019
Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 17 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018
UBUKUNGU

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018
U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 04 Aug 2021
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?
INKURU NYAMUKURU

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ubwanditsi 21 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru