• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 15 Feb 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kutagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be kuryozwa amakosa bafatiwemo.

Ubu butumwa buje bukurikira ifungwa ry’abagabo batatu bafatiwe mu karere ka Rwamagana ku itariki 13 Gashyantare bagerageza guha ruswa abapolisi.

Umwe muri bo yagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo umupolisi amureke nyuma yo kumufata atwaye imodoka itarakorewe isuzuma ry’ubuziranenge, naho undi akaba yarahaye umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 nyuma yo kumufata atwaye inka mu modoka adafite icyangombwa kibimwemerera.

Uwa gatatu we yagerageje guha umupolisi ruswa y’amadorari 10 ya Amerika kugira ngo ye kumuhanira gutwara imodoka ku muvuduko urenze uwagenwe.
Bose uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Umuntu wese ugerageza gutanga ruswa kugira ngo ahabwe ibyo atemerewe n’amategeko cyangwa ukosoza icyaha ikindi, amenye ko nta mpuhwe azigera agirirwa.”

Yakomeje agira ati:”Twabivuze kenshi ko ruswa itemewe, haba muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange. Kuyirwanya biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere.”

IP Kayigi yagize kandi ati:”Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda ku kurwanya iki cyaha burasobanutse. Guhabwa serivisi ni uburenganzira bw’umuntu. Ntawe ukwiye rero kuyigura cyangwa ngo akosoze icyaha ikindi.”

Yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yo kubitwara.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

RNP

2016-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Ubwanditsi 07 Dec 2016
Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka

Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka

Ubwanditsi 20 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro
Mu Rwanda

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Ubwanditsi 26 May 2017
Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura
Mu Rwanda

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Ubwanditsi 17 May 2018
Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo
Mu Rwanda

Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Ubwanditsi 06 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru