• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Editorial 15 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ikipe ya Police FC yatangiye umukino wa mbere mu marushanwa nyafurika (CAF Confederation Cup), itsinda akipe ya Athalabal yo muri Sudani y’Epfo ku bitego 3-1.
Ku mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya Police yarushije iya Athalabal ku buryo bugaragara haba mu gice cya 1 n’icya 2.

Ku munota wa 10, umukinnyi Usengimana Danny yaboneye Police FC igitego cya 1, ku mupira mwiza yari aherejwe na Kapiteni Habyarimana Innocent nyuma y’uko yari amaze gucenga ba myugariro ba Athalabal.

Ikipe ya Police FC yakomeje kotsa igitutu iya Athalabal ishaka kubona igitego cya 2, ariko nyuma ahagana ku munota wa 33, iza kwishyurwa igitegoari nako igice cya mbere cyarangiye.

Nyuma ariko, ibintu byaje gukomerana ikipe ya Athalabal mu gice cya 2 kuko ikipe ya Police FC yatangiye iki gice isatira cyane kugeza ubwo ku munota wa 58 yaje gutsindwa igitego cya 2 cyatsinzwe ku mutwe na Twagizimana Fabrice, ku mupira wari uturutse muri koroneli watewe neza na Kapiteni Habyarimana.

Mu gice cya 2, umutoza wa Police FC yakoze impinduka aho yaje gukura mu kibuga Mushimiyimana Mohammed amusimbuza Kalisa Rashid yasimbuye naho Jean Paul Niyonzimba akaba yasimbuwe na Ngendahimana Eric.

Ku munota wa 72, Songa Issae nyuma yo guherezwa umupira neza na Usengimana Danny ukina mubo hagati, yaje kubonera ikipe ya Police FC igitego cya 3, umukino ukaba warangiye ari ibitego 3 bya Police FC kuri 1 cya Athalabal FC.

Andre Cassa Mbungo, umutoza mukuru wa Police FC, yabwiye itangazamakuru nyuma y’umukino, ko intsinzi abonye ayishimira Imana avuga kandi ibyiza byose babikesha Imana.

Yanavuze ko impinduka yakoze mu gice cya 2, azanamo amaraso mashya yabafashije kongera imbaraga bityo ikipe inabasha kwegukana intsinzi.

RNP

2016-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Editorial 22 Feb 2017
Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe  gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Gasabo: Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 17 May 2016
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Editorial 11 Oct 2017
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Editorial 17 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero
UBUKUNGU

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Editorial 08 Jan 2019
Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama  za Yesu Kristo.
Amakuru

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama za Yesu Kristo.

Editorial 26 May 2021
Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”
Amakuru

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

Administrator 21 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru