Ku itariki 12 Gashyantare,mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye bigizwe n’amaduzeni 468.
Ibyo biyobyabwenge bigizwe na Kanyanga, Chief waragi, Kitoko, African Gin, na Blue Sky, bikaba byarafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hanyuranye ho muri aka karere mu kwezi gushize.
Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana.
Kitabiriwe n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ndetse n’ababatwara ku magare bakorera muri Kajevuba, bakaba bose barageraga kuri 350.
Aganira na bo, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Félix Bizimana yabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge.
Yababwiye ati:”Hari bagenzi banyu bajya bafatwa batwaye ibiyobyabwenge kuri moto, abandi bafatwa batwaye ababifite.”
SSP Bizimana yababwiye kandi ati: Hari na none bagenzi banyu bajya bafatwa bagenda imbere y’imodoka zitwawemo ibiyobyabwenge bagamije kureba ko nta mupolisi uri mu cyerekezo bari kujyamo, bamubona, bakaburira abari muri iyo modoka.”
Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kubyirinda kandi bagatanga amakuru y’ababinywa ndetse n’ababicuruza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana, Mutuyeyezu Emilien yashimye Polisi y’u Rwanda ku mpanuro yahaye abo bakora uyu mwuga agira ati:”Mugomba gushaka amafaranga mu buryo bukurikije amategeko.”
Umwe muri bo w’umumotari witwa Karenzi Benoit yagize ati:”Twese abakora uyu mwuga si ko twishora mu biyobyabwenge cyangwa ngo dufashe abantu kubitunda ariko niyo yaba umwe agomba kubireka.”
Yagize kandi ati:” Si nari nzi ko bimwe muri ibi binyobwa byangijwe bibujijwe. Ubu ni bwo menye ko African Gin ibujijwe.”
Karenzi yiyemeje kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abo biri.
RNP