• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru

Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru

Editorial 20 Feb 2016 Mu Mahanga

​Abapolisi b’u Rwanda 20 bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) tariki ya 21 Gashyantare..

Kuwa kane tariki 18 Gashyantare 2016, nibwo bahawe impanuro zizabafasha kuzuza neza inshingano zabo n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmnauel K. Gasana. Aganira nabo yabagiriye inama nyinshi z’uko bazitwara mu gihe cy’umwaka bazamara muri ubu butumwa bw’amahoro.

Byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yari kumwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura.

IGP Gasana yababwiye ati:”Mwoherejwe n’Igihugu, bityo mugomba kuzagihagararira neza mukagihesha isura nziza, murangwa no gukora neza akazi kanyu kinyamwuga, ubufatanye, kugirana inama, ubunyangamugayo, indangagaciro nyarwanda, umurava, n’ubushishozi.

Yabasobanuriye ko uretse kuba bagiye kugira uruhare mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, bagiye kandi guhaha ubumenyi ndetse no gusangiza ubunararibonye bwabo abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu bazaba bakorana.

IGP Gasana yababwiye kandi kuzarangwa n’imyitwarire myiza bityo ibyo bazakora bikajyana n’intego, icyerekezo, n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Aba bapolisi bazerekeza mu gihugu cya Centrafrika uko ari 20 bazuzuza umubare w’abapolisi 434 bazaba bari muri icyo gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano.

Muri iki gihugu cya Centrafrika, hasanzwe hariyo amatsinda atatu y’abapolisi b’u Rwanda (FPUs). Abiri ashinzwe kubungabunga umutekano, mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kabo gahoraho. Irindi tsinda rya gatatu ry’abapolisi b’u Rwanda ryo rishinzwe kurinda abayobozi gusa.

Uretse muri Centrafrika, u Rwanda rufite n’abandi bapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bya Côte d’Ivoire, Sudani y’Epfo, Intara ya Abyei, Darfur, na Haiti. Abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa bw’amahoro bose hamwe ni 845.

RNP

2016-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Editorial 22 Feb 2020
Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Editorial 19 Nov 2021
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya  ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana

Editorial 13 Jan 2016
Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Editorial 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera;  Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye
INKURU NYAMUKURU

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Editorial 17 Mar 2018
Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane
POLITIKI

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Editorial 21 Feb 2016
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi
Amakuru

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Editorial 08 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru