Maj. Robert Higiro Alias Kasisi : ‘Kasisi’, iri ni izina ryibukwa na benshi mu babaye mu nkotanyi.. Ugenekereje bisobanura ‘umuntu usenya’, Kasisi ni izina yahawe mu gihe cye nk’umusirikare.
Kimwe n’abandi biyita ko batemera ibyo u Rwanda rukora, Higiro amaze kumenyekana nk’urwanya Leta, bene uwo muntu muri Afurika ngo niwe uba ari umunyakuri. Ibi bikajyana n’uko uyu yahoze ari umusirikare ukunda kwishyira hejuru, ibintu byagombaga kumuganisha ku bibazo arimo muri iki gihe nk’iby’umuntu usenya, ‘Kasisi’.
Ubwo yari akiri mu gisilikare nyuma y’imyaka mike mu 2008, Higiro yoherejwe nk’umwarimu mu ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Military Academy). Nyuma yo gufata nabi abarimu ba gisirikare bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yahamagaje inama nayo Higiro ayigaragarizamo imyitwarire ye isanzwe, atuka Umugaba w’Ingabo imbere y’abandi basirikare.
Nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi, Higiro yirukanywe mu gisirikare mu 2010. Yavuye mu Rwanda azi neza ko amahirwe ye azaba menshi nk’umuntu urwanya guverinoma kurusha kubaho nk’umuntu wemeye amakosa ye. Yihutira kwihindura nk’ijwi rihamagarira abandi kugira indangagaciro we zamunaniye akiri mu Rwanda.
Umunyamakuru Serge Ndayizeye:
Avuka ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali Ise yahoze ari Agronome, muri Jonoside Serge yari afite nk’imyaka 18 yahungiye muri Congo i Kinshasa ava i Kinshasa ajya i Burayi. Iwabo hari bariyeri yaguyeho abatutsi benshi bishwe na mukuruwe witwaga Jean Pierre uyu mukuruwe yabaga kuri iyi bariyeri yambaye imyenda ya gisilikare afite n’imbunda yaje gupfa ahunga. Ntakiza rero cyava kuri Serge Ndayizeye, cyane ko ubu afitanye ibibazo bikomeye n’umugore we baheruka gutandukana Serge akaba yaranze gutanga indezo y’umwana, iki kibazo kikaba kimuhoza munkiko.
Jean Paul Turayishimye :
Ni umuhuzabikorwa wa Radio Itahuka ya RNC, akaba yarahoze ari Escort wa Gen. Kayumba Nyamwasa.
Uyu Jean Paul yahunze akurikiye Kayumba kubera urupfu rwa nyirabukwe wa mushiki wa Nyamwasa yishe abitumwe na Kayumba ubwe amuhora amafaranga ya muramu we bari basangiye yari muri BACAR, witwa EL-HADJI Murwanashyaka wahungiye muri Canada nawe bashaka kumwica.
Uyu Ibrahim yumvise ko nyina bamwishe,ariko n’umurambo we bawusanga mu modoka y’uwo Jean-Paul Turayishimye. Ibrahim yari yarahahamutse cyane ku buryo n’aho amenyeye ko Kayumba yamwiciye nyina,yahise abwira murumuna we ngo ave mu Rwanda bwangu. Ubu El-Hadj yahinduye idini,asigaye ar’umurokore ndetse na Pasteur Canada.
Ibi Jean-Paul Turayishimye ntabihakana ahubwo mu bamwandikiye bamuryoza uwo mubyeyi yishe ku mabwiriza ya Kayumba,yagize ati:Nari ndi ku kazi,kandi byari mu nshingano zanjye mpawe na “Afande ”
Jean-Paul ntiyatinye kwirenza umukecuru,ufite imyaka 81,abitumwe na shebuja kandi umubyeyi atazi niyo biva,niyo bijya.Ngaho namwe ni mwiyumvire amateka y’aba bantu kubahuka umukecuru nkuwo nguwo.
Ubu Jean-Paul T yihishe Boston,aho yiga ikigoroba muri University,muri LawSchool.
Micombero JMV RNC Belgique:
Jean Marie Micombero, Ni impunzi yabaye muri Congo ikitwa Zaire, yaje kujya mu Nkotanyi nyuma iba RDF aho yakuye ipeti rya Major, yahoze ari umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ingabo mu Rwanda, aza gufungwa azira kwiba imishahara y’abasilikare no gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko mu buriganya na ruswa yaje gukatirwa n’inkiko nyuma za gufungurwa, arahunga, ubu akaba ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro RNC mu gihugu cy’u Bubiligi.
Micombero hari inyandiko ndende yasohotse mu kinyamakuru kitwa Marianne yavugaga ku buhamya Micombero yatanze inshuro 2 ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana. Akaba yarabuhaye umucamanza Marc Trévidic w’umufaransa wakoraga iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege iri perereza rikaba ryaraje guteshwa agaciro.
Umuhanzi Ben Rutabana
Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’ abana icyenda abahungu batandatu n’ abakobwa batatu, se akaba yari umu pasiteri w’ umudivantisiti.
Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14 aho yaririmbiye imbere y’ imbaga y’ abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri.
Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’ amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’ akababaro yatewe n’uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nyuma aza no kujya muri Uganda.
Muri icyo gihe ni nabwo yanditse indirimbo ebyiri :”Iyambere Ukwakira” yaje gukundwa cyane cyane n’ingabo za FPR ndetse na “Africa” aho yaririmbaga ibigwi by’ intwari za Afurika.
Benshi mu muryango we harimo n’ ababyeyi be bahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipei rya “Su Riyetona”, nibwo yahise yinjira mu mwuga wo kuririmba.
Mu 1996 nibwo yakoze album ye yambere yise “Ijuru ry’ intwari”, mu 1998 nibwo yahuye na Rudatsimburwa Albert amufasha gufata amajwi y’ indirimbo ze, nibwo indirimbo za Rutabana zatangiye kumenyekana cyane zinyura kuri televiziyo na radioby’ u Rwanda.
Rutabana yaje gukora Album ye ya kabiri yise “Imbaraga z’ urukundo”, irimo indirimbo yanditse afunze, icyo gihe yari yafatiwe muri Tanzinia azira kwiba umuhinde agarurwa mu Rwanda. Mu 2001 yaje gusubiramo “Afrika”.
Mu 2002 MTN yateguye ibitaramo byinshi aho Rutabana yagiye atumirwa, Rutabana akomeza kuririmba ahantu henshi mu gihugu akaririmba indirimbo ze. Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’ u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we, agezeyo yiyita impunzi.
Kuri ubu niwe ushinzwe urubyiruko rwa RNC mu Bubiligi akaba ari muramu wa nyakwigendera Assinapol Rwigara wahitanywe n’impanuka mu Gashyantare 2015.
Kayumba Nyamwasa
Ni Umuyobozi wa RNC : Ise yari umukiga w’i Byumba wagiye ateruye inka z’Abatutsi ubwo bahungaga ubwicanyi bwa Kayibanda na Parmehutu, Kayumba Nyamwasa yaje kwinjira mungabo za Uganda, aho yakuye amateka atari meza.
Muw’1985, amezi atatu gusa ageze mu ngabo za Uganda, Kayumba Nyamwasa yahawe kujyana agahunga k’abasivili ahitwa Mutuga, igice cyo mu karere ka Arua, mu majyaruguru ya Uganda. Kayumba ntiyaretse agahunga kagera iyo kajya, yashutse abo bari kumwe bagurisha ibyo biribwa mu nzira.
Nyuma y’uko Komanda wa Batayo ya 7 abimenye icyo gihe yari Lt Col Matayo Kyaligonza yemeje ko amuhana n’abandi bakareberaho. Icyatumye ariko bikomera ni uko Kayumba atari ubwa mbere anyereza ibigenewe abantu benshi ku nyungu ze bwite.
Amakuru dukesha The Exposer ivuga ko Matayo Kyaligonza ubu ni Brigadier General ndetse akaba na ambasaderi wa Uganda I Burundi, avuga ko bitamutangaje cyane ubwo Kayumba yajyanwaga mu rukiko aregwa Ruswa.
Lt Col Matayo Kyaligonza yabonye amakuru yose, ko Kayumba yavanye Kawunga Matugo akajya kukagurisha Garamba, ngiyo ingeso ya Kayumba n’uko yabaye umusahuzi igihe yari afite imyanya ikomeye mu Rwanda.
Nyuma y’uko iperereza rirangiye Lt Col Matayo Kyaligonza yafashe Kayumba aramufunga. Hanyuma yasabye ko Kayumba akubitwa kugeza ubwo yemeye ko yibye ako Kawunga. Kayumba yarakubiswe azengurutswa mu kigo hose. Wakwibaza ukuntu yari ameze yariraga nk’akana gato.
Nguwo Kayumba wirirwa abeshya abatazi iyo bagana ! Ngo ni umuntu ukunda amahoro ushaka kuzana demokarasi mu Rwanda ! Ese ni uwuhe mudemokarate muzi ugurisha ibyo abaturage bakeneye, ni mudemokarate ki wica abo bakorana ubucuruzi ?… ninde mudemokarate muzi ushinga udutsiko two kwiba iby’abaturage, ninde muntu ukunda amahoro muzi ushinga udutsiko ducuruza ibiyobyabwenge no kwiba imisoro ?
Kayumba yahemukiye benshi bamwizeye nk’umuntu muzima. Ubutekamutwe no kwikunda byatumye yibagirwa ko akorera abaturage ! Yakoreraga mu bwihisho we na bagenzi be bafatanije n’ubu abo bahora biteguye gukora icyo aricyo cyose upfa kubaha agafaranga ! Bagera n’aho bica bene wabo ! Ese ninde wakwizera uyu mugabo ? Ukorana n’abashaka kumara abanyarwanda ?
Gasana Gallican wo mu Ishyaka Amahoro .
Uyu Gasana Gallican ni umuhungu wa Gasana ni umu rescape avuka ku Muhima mu mujyi wa Kigali yahoze acuranga muri Orchestre Les huit anges y’umuzungu baryamanaga nk’abatinganyi, uyu muzungu yari Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda ni we wamuvanye mu Rwanda hagati ya 1992-93 amujyana mu Bubiligi kuko yari umugore we. Gasana Gallican yaje kuva mu Bubiligi ajya muri Canada
Providence Rubingisa
Avuka mu mujyi wa Kigali kuri peage, yahunze hagati ya 1995-96 yari afite Company yakoraga ibintu by’amazi aza kubona ikiraka cyo gukora amazi mucyaro, akaba yari afite umugore w’umwarabu wasize amwibye amafaranga yose yakoreye mu mazi kuko yacaga kuri compte y’uwo mugore.
Rubingisa yavuye mu rwanda atorotse imyenda y’Abaturage n’abacuruzi bari baramugemuriye ibikoresho, yabanje kuba mu Bubiligi nyuma avayo ajya kuba muri Amerika abona akazi kwa Rusesabagina ko kumubera Secretaire nyuma baza gushwana aba umudozi w’inkweto aho azitoragura aho bazijugunye, akazibyaza umusaruro, ubu niwe mukangurambaga ukomeye mu ishyaka RNC muri uwo mujyi kandi akanakorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa.
Rubingisa aherutse kubeshya abazungu ( nubwo bamuvumbuye) ko afite ishyirahamwe ryitwa “STUFF FOR THE POOR” ugenekereje mu kinyarwanda ni “Iby’abakene”.
Biracyaza…
Cyiza Davidson