• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Ubwanditsi 06 Mar 2016 Mu Rwanda

Mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba yebereye i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2016.

Umurundi Liberat Mfumukeko yasimbuye Umunyarwanda Dr Richard Sezibera ku bunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’’i Burasirazuba naho Sudani y’Epfo yemezwa nk’Umunyamuryango mushya iba igihugu cya gatandatu nyuma ya Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi.

Sudani y’Epfo ituwe n’abantu barenga miliyoni 11. Kuba icyo gihugu cyinjiye muri EAC, byatumye uwo muryango ugirwa n’abaturage bagera kuri miliyoni 160.

Nk’uko byari ku murongo w’ibyigwa kandi, ibibazo by’umutekano muke mu Burundi byavuzweho, ndetse hanashyirwaho umuhuza mushya ari we Benjamin Mkapa, Umunya-Tanzania wigeze no kuyobora Tanzania.

-2343.jpg

Liberat Mfumukeko na Dr Richard Sezibera

Dr Richard Sezibera, Umunyarwanda wari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAC) yasimbuwe kuri uwo mwanya.

Yasimbuwe n’Umurundi Liberat Mfumukeko wari usanzwe ushinzwe imari n’ubuyobozi muri EAC ndetse akaba yari yungirije Sezibera ku bunyamabanga bw’Umuryango.

Umwanya Mfumukeko yatorewe wahatanirwaga n’Abarundi bane n’Abanya-Kenya bane. Mu Barundi bawuhataniraga harimo na Willy Aime Nyamitwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

-2344.jpg

Perezida Paul Kagame na Perezida John Pombe Magufuli Arusha muri Tanzania

Mu mirimo Mfumukeko yakoze, yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Burundi gishinzwe amazi n’amashanyarazi (REGIDESO) mbere yakoraga mu muryango nyafurika ushinzwe ingufu (African Power Pool-EAPP).

Nubwo u Burundi bwahawe kuyobora Ubunyamabanga bwa EAC, Tanzania nicyo gihugu cyakomeje kuyobora uwo Muryango.

Hafi y’ibihugu byose bigize EAC, ibyo byohereza hanze ni bike ugereranyije n’ibyo bikura hanze.Kubw’ibyo abakuru b’ibihugu bigize EAC basabye ko hashyirwamo ingufu.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania abigarukaho yagize ati: “Twe dukora ibyo tudakoresha, tugakoresha ibyo tudakora, rwose ibi bigomba guhagarara”.

Ku ikubitiro abakuru b’ibihugu bigize EAC barashaka ko imodoka ziva hanze zarakoze zihagarara, ahubwo zikajya zizanwa zigateranyirizwa imbere muri EAC, ndetse no guhagarika ibikoresho bikozwe mu mpu na caguwa biva hanze, hagatezwa imbere ibyakorewe imbere mu muryango.

Abakuru b’ibihugu bigize EAC kandi batangije ku mugaragaro uburyo bwo gusaba pasiporo y’ibihugu bigize uwo muryango hifashishijwe ikoranabuhanga(e-Passport).

Iyi nama yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na John Pombe Magufuli wa Tanzania. Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ntiyagaragaye mu nama.

Umwanditsi wacu

2016-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

Ubwanditsi 08 Apr 2017
Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026
Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa  n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha

Ubwanditsi 16 Mar 2018
“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

President Kagame addresses the 72nd UN General Assembly | New York, 20 September 2017
Video Clips

President Kagame addresses the 72nd UN General Assembly | New York, 20 September 2017

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Twagiramungu Kwihandagaza Akabeshya, Agatanga Amakuru Y’ibyabereye Muri Nyungwe Ari Mu Bubiligi Nyamara Abaturiye Iryo Shyamba N’abarigendamo Ntabyo Babonye.
ITOHOZA

Twagiramungu Kwihandagaza Akabeshya, Agatanga Amakuru Y’ibyabereye Muri Nyungwe Ari Mu Bubiligi Nyamara Abaturiye Iryo Shyamba N’abarigendamo Ntabyo Babonye.

Ubwanditsi 10 May 2019
Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru