Mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba yebereye i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2016.
Umurundi Liberat Mfumukeko yasimbuye Umunyarwanda Dr Richard Sezibera ku bunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’’i Burasirazuba naho Sudani y’Epfo yemezwa nk’Umunyamuryango mushya iba igihugu cya gatandatu nyuma ya Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi.
Sudani y’Epfo ituwe n’abantu barenga miliyoni 11. Kuba icyo gihugu cyinjiye muri EAC, byatumye uwo muryango ugirwa n’abaturage bagera kuri miliyoni 160.
Nk’uko byari ku murongo w’ibyigwa kandi, ibibazo by’umutekano muke mu Burundi byavuzweho, ndetse hanashyirwaho umuhuza mushya ari we Benjamin Mkapa, Umunya-Tanzania wigeze no kuyobora Tanzania.
Liberat Mfumukeko na Dr Richard Sezibera
Dr Richard Sezibera, Umunyarwanda wari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAC) yasimbuwe kuri uwo mwanya.
Yasimbuwe n’Umurundi Liberat Mfumukeko wari usanzwe ushinzwe imari n’ubuyobozi muri EAC ndetse akaba yari yungirije Sezibera ku bunyamabanga bw’Umuryango.
Umwanya Mfumukeko yatorewe wahatanirwaga n’Abarundi bane n’Abanya-Kenya bane. Mu Barundi bawuhataniraga harimo na Willy Aime Nyamitwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Perezida Paul Kagame na Perezida John Pombe Magufuli Arusha muri Tanzania
Mu mirimo Mfumukeko yakoze, yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Burundi gishinzwe amazi n’amashanyarazi (REGIDESO) mbere yakoraga mu muryango nyafurika ushinzwe ingufu (African Power Pool-EAPP).
Nubwo u Burundi bwahawe kuyobora Ubunyamabanga bwa EAC, Tanzania nicyo gihugu cyakomeje kuyobora uwo Muryango.
Hafi y’ibihugu byose bigize EAC, ibyo byohereza hanze ni bike ugereranyije n’ibyo bikura hanze.Kubw’ibyo abakuru b’ibihugu bigize EAC basabye ko hashyirwamo ingufu.
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania abigarukaho yagize ati: “Twe dukora ibyo tudakoresha, tugakoresha ibyo tudakora, rwose ibi bigomba guhagarara”.
Ku ikubitiro abakuru b’ibihugu bigize EAC barashaka ko imodoka ziva hanze zarakoze zihagarara, ahubwo zikajya zizanwa zigateranyirizwa imbere muri EAC, ndetse no guhagarika ibikoresho bikozwe mu mpu na caguwa biva hanze, hagatezwa imbere ibyakorewe imbere mu muryango.
Abakuru b’ibihugu bigize EAC kandi batangije ku mugaragaro uburyo bwo gusaba pasiporo y’ibihugu bigize uwo muryango hifashishijwe ikoranabuhanga(e-Passport).
Iyi nama yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na John Pombe Magufuli wa Tanzania. Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ntiyagaragaye mu nama.
Umwanditsi wacu