• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Editorial 08 Mar 2016 Amakuru

Muri iki cyumweru dushoje niho Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwarangije kumva imyanzuro ya nyuma mu rubanza rwa Col Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Francois Kabayiza.

Aba baregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, basabiwe ibihano biremereye ku byaha bashinjwa, ariko bisobanura kuwa Gatanu w’icyumweru gishize bakomeje kwerekana ko ari abere.

Col. Tom Byabagamba ashinjwa icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, icyo gusebya Leta, gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye. Yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8.

Me Valery umwunganira yagaragaje ko icyaha barega Col Byabagamba atari cyo, akanagaragaza ko n’iyo iby’amagambo bamushinja byaba byarabayeho nta ntugunda muri rubanda yari agamije guteza.

Ikindi kandi, ntiyemeranya n’abasirikare babanaga na Col Byabagamba mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, aho ibyo yabawiraga byose avuga ngo ‘mwe’ bahitaga bumva ko avuze leta.

Hari umutangabuhamya uvuga ko Byabagamba yavuze ko ‘muzunamura icumu ryari?’ yumva ko uko byagenda kose avuze Leta y’u Rwanda, kuko ari abasirikare bakuru babwirwaga bafite abo bayoboye.

Rusagara ushinjwa koherereza abasirikari inkuru zivuga nabi Leta y’u Rwanda zanditswe n’imbuga zitandukanye, Me Buhuru umwunganira yabwiye urukiko ko yumva gusoma, no guha undi muntu ngo asome iby’abavuga nabi u Rwanda bitakwitwa ibyaha. Bityo asaba ko ibyo abatangabuhamya bashinje Ge Rusagara byateshwa agaciro.

Anavuga ko mu buhamya bw’abo bagiye bivuguruza.

Col Byabagamba yanatakiye urukiko, arubwira ko afungiye mu kato kandi nta n’icyaha kiramuhama. Yagaragaje ko umwaka urenga n’amezi atandatu, aho afungiye adafunganwe n’abandi, ahura gusa n’umuzaniye ibiryo.

Umucamanza yasabye umwunganira mu mategeko ko yabiregera, ariko urubanza rugakomeza.

Gen Rusagara ngo ntiyagambanira u Rwanda

(Rtd) Brig Gen Frank Rusagara we ashinjwa gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi no gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8.

Gen Rusagara yavuze ko bibabaje gushinjwa ibyaha bikomeye nk’ibyo, kuko ngo yamaze igihe kinini igihugu agikorera mu mirimo itandukanye.

-2370.jpg

Me Buhuru na we yavuze ko Gen Rusagara iyo aza kuba ashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yari kubasanga aho baba nyuma yo guhamagazwa mu butumwa (Attaché militaire) yarimo mu Bwongereza.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, akaza no gusezererwa mu gisirikare Me Buhuru n’umukiriya we bagaragaje ko na bwo yakomeje kuba umwizerwa , kugeza n’aho n’Umugabo mukuru w’Ingabo n’Ushinzwe abademobe, bamwemerera gukorera ingendo mu mahanga. Yagiye muri Afurika y’Epfo, Colombia, n’ahandi, kandi aragenda aragaruka.

Kuri ibyo Gen Rusagara yagaragaje ko mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko yari yaratangiye gukurikiranwa ku kubiba ibihuha byateza intugunda muri rubanda, agaragaza ko yazengurukaga yigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, ashakira igihugu ejo heza.

Gen Rusagara yavuze ko atanga u Rwanda n’ubuyobozi buriho, anasaba ko yarekurwa , kuko ari umwere ngo yo kujya gusazira muri gereza, dore ko ageze mu myaka 60 y’amavuko.

Sgt Kabayiza ngo ntakwiye kubazwa imbunda yashyiriye umusirikare

Sgt Kabayiza ushinjwa guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubushinjacyaha bwavuze ko yagiye abunaniza, bumusabira gufungwa imyaka itandatu, n’ihazabu ya miliyoni 5.

Sgt Kabayiza mu kwanzura yahakanye ibyo ashinjwa, agaragaza ko imbunda ashinjwa gushisha za Gen Rusagara atari byo, kuko yazishyiriye Col Tom Byabagamba nk’umusirikare akimenya ko Gen Rusagara yafunzwe.

Asobanura ko ibindi yari afitiye impungenge, birimo laptop na IPod ya Gen Rusagara byo yabishyiriye murumuna we, nta mugambi wo kubihisha yari afite ku buryo byakora icyaha.

Mu magambo ye, yasabye urukiko ko niba rubona gufata imbunda akazishyira umusirikare mu gihe we atari akirimo, bigize icyaha rwazamubabarira.

Mu kwanzura Me Milton wunganira Rtd Sgt Kabyiza na we yunze mu ry’umukiriya we, agaragaza ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza mu buryo budashidikanywaho ibimenyetso bishinja umukiriya we.

Yavuze ko Sgt Kabyiza atari akwiye gushinjwa icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye kandi nta mugambi bigeze berekana ko yashakaga ko izo mbunda zihishwa.

Yasobanuye ko iyo ashaka kuzihisha, yari kuzijyana ahandi hatari ku muntu ufitanye isano na Gen Rusagara, kuko kuba Col Tom Byabagamba ari muramu we , abashakisha nta kuntu batari gutekereza kujya kuhasaka.

-2369.jpg

Umugore wa Col Byabagamba, Mary Bayne, yakunze kwitabira amaburanisha yose (Ifoto/Mathias H.)

Byongeye, kumushinja icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, na byo ngo ubushinjacyaha ni ukurenganya Sgt Kabyiza, kuko mu gihe bamushinja kuzitunga , izivugwa atari ze , zari iza Gen Rusagara wari mu butumwa bw’akazi mu Bwongereza, kandi ngo ntibivuze ko kuba yarasigaye ku rugo bimuha kuba imitungo ya shebuja yarahindutse iye.

Urubanza ruzasomwa kuwa 22 Werurwe 2016.

Umwanditsi wacu

2016-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Editorial 08 Oct 2020
Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Editorial 05 Oct 2023
Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Editorial 25 Jan 2024
Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Editorial 24 Nov 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru