Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 2 na moto mu bice bitandukanye by’u Rwanda zitwaye ibiyobyabwenge n’abantu batandatu bafite uruhare muri ubwo bucuruzi.
Izi modoka zikaba zarafashwe tariki ya 3 Werurwe mu mukwabu wakozwe na Polisi mu turere twa Nyabihu , Kicukiro na Gasabo.
Mu karere ka Gasabo, umurenge wa kimironko, akagari ka Kibagabaga, mu masaha ya saa saba z’amanywa nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite purake RAB 772T yafashwe ipakiye imifuka 7 y’urumogi.
Naho mu karere ka Kicukiro, abagize inzego z’ibanze bafatanyije n’abagize DASSO bo mu murenge wa Rubirizi, akagari ka Kanombe bafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina RAA 524 S ipakiye litiro 300 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya muriture, zikorwa mu bisigazwa by’ibisheke, amajyani, amatafari, isukari n’ibindi.
Na none kandi mu karere ka Huye, Polisi ikaba iherutse gufata abagore babiri bafite litiro 680 za muriture, naho mu karere ka Nyagatare hagafatirwa moto 2 zari zipakiye litiro 150 za Kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa akaba akangurira abashoferi kureka gufasha abatwara ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Tuzi neza ko hari abashoferi bagira uruhare mu gutwara ibiyobyabwenge cyane cyane mu masaha ya ninjoro , ariko icyiza ni uko abaturage bakomeje kugira ubufatanye na Polisi mu gutanga amakuru nk’uko byagenze abo banyabyaha bagafatwa.”
Yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge ari imwe mu ngamba Polisi y’u Rwanda yiyemeje akaba ariyo mpamvu abaturage nabo bagomba gukomeza ubwo bufatanye batanga amakuru ku bantu bose bakoresha cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge.
Yongeye kandi gukangurira banyir’imodoka kujya bakurikirana abashoferi babo kugira ngo bamenye neza ibyo imodoka zabo zikora cyane ko imodoka zikoreshwa mu byaha nk’ibi akenshi zibazitwawe n’abashoferi ba nyirazo batabizi.
RNP