• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Ubwanditsi 28 Apr 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki ya 26 Mata, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage izwi nka “ Mobile Police Station Van” mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ribakangurira kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ububi bw’ibiyobwenge, banasabwa guharanira uburenganzira bw’umwana.

Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa wari uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, yasobanuriye abaturage bari aho ko ingingo ya 217 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda itanga ubusobanuro bw’ijambo”Umwana”, ikavuga ko Umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.

Yababwiye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo cye, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Akaba yaraburiye abasambanya abana b’aba abakobwa cyangwa abahungu batarageza ku myaka 18 nyuma bakiregura ko bari bumvikanye ataribyo, aho yagize ati:””Hari abantu bakuru tujya twakira baregwa gusambanya abana bato, ugasanga baremera ko koko uwo basambanye yari hasi y’imyaka 18, ariko ko bari bagiranye ubwumvikane. Turabamenyesha ko nta bwumvikane buba hagati y’umwana uri hasi y’imyaka 18 n’umuntu mukuru, ahubwo uwo muntu aba yamushutse, kubera iyo mpamvu rero agomba gukurikiranwa n’amategeko.”

IP Umulisa yasobanuriye abo babyeyi ko ihohoterwa ryo mu ngo n’amakimbirane biri ku isonga mu bituma abana bahunga iwabo bakajya kwibera mu mihanda aho bakora ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi , bakarangwa n’urugomo ndetse n’ubujura .

Yagize ati:” Ibikorwa n’imyitwarire by’abo bana biri mu biteza umutekano muke, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibasaba mwe ababyeyi kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana babahunga .”

Yanaboneyeho umwanya wo kubabwira ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho ngo ibyaha nk’ibi birwanywe, ababwira ko yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection) na Isange One Stop Centers mu turere, ibi ikaba yarabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abakorewe iryo hohoterwa.

Yababwiye anabasobanurira ingamba na gahunda zashyizweho na Leta ngo abaturage bagire ubuzima bwiza zirimo kwigira amashuri 12 y’ibanze ku buntu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya Gir’inka n’izindi.

Abaturage b’Umurenge wa Rweru baboneyeho n’umwanya wo gutanga ibibazo byabo, bimwe bibonerwa ibisubizo ako kanya, abandi bizezwa ko ibi bibazo byabo bigiye kwigwaho kandi bizabonerwa ibisubizo mu minsi mike.

RNP

2016-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Ubwanditsi 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?
POLITIKI

Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?

Ubwanditsi 31 May 2017
Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2018
AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze
POLITIKI

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

Ubwanditsi 18 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru