• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano

Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano

Ubwanditsi 24 Sep 2016 Mu Mahanga

Imihanda yose yerekeza kuri sitade ya Kicukiro yari yuzuye ibihumbi by’abamotari , abanyonzi, abanyeshuri, abakozi n’urubyiruko rw’abakorerabushake baje guhura n’inzego z’umutekano n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, mu bukangurambaga bugamije kurwanyiriza hamwe ibyaha.

Iyi nama yitabiriwe na Major Gen. Mubarak Muganga, umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne Nyirahabimana.

Inama yibanze ku byaha bitandukanye birimo icy’inzaduka cy’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubutagondwa.

ACP Rangira yashimangiye uruhare rw’ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano aho yagize ati:”Uburangare bwa buri wese ni ko guha intebe ibyaha.”

Yifashishije urugero rw’amakimbirane yo mu ngo, yavuze ko ari ikintu abantu badaha agaciro ariko gikurura ibyaha bitandukanye mu miryango birimo gukubita no gukomeretsa, gutandukana kw’abashakanye cyangwa ubwicanyi hagati yabo, guta amashuri kw’abana binabashora mu byaha nko kwiyahuza ibiyobyabwenge n’ubujura,..

ACP Rangira yagize ati:” Amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ibyaha bifite ingaruka nyinshi ku muryango no ku bukungu. Kubirwanya ni inshingano zanyu ..mugaragaza imiryango itabanye neza kugirango yegerwe hatarakorwa bya bibazo twavuze haruguru.”

Abasaba kugira uruhare mu gukumira ibyaha, yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikiri ikibazo ku rubyiruko maze abahamagarira gufatanya na gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kurwanya inkomoko yabyo batanga amakuru ku bacuruzi babyo.

Maj. Gen.Muganga yabahamagariye gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere, bima amatwi uwo ari we wese wabashora mu bikorwa bibi nk’iby’iterabwoba.

-4145.jpg

Dr Jeanne Nyirahabimana Mayor wa Kicukiro

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro we, yabasabye kuba ba ambasaderi b’impinduka nziza no kujyana na gahunda za Leta z’ibikorwa by’iterambere.

RNP

2016-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nkunshuro ya mbere umuhango  wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame

Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 ugiye kuyoborwa na Perezida Kagame

Ubwanditsi 28 Jul 2016
Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Ubwanditsi 08 Dec 2019
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Ubwanditsi 17 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Mario Mandžukić yarijije Abongereza ageza Croatia ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi
IMIKINO

Mario Mandžukić yarijije Abongereza ageza Croatia ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 12 Jul 2018
2019/2020: Ingengo y’Imari y’igihugu yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw
UBUKUNGU

2019/2020: Ingengo y’Imari y’igihugu yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw

Ubwanditsi 01 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru