• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Oct 2016 Mu Mahanga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2016, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma n’abahinduriwe imyanya.

Kuwa Kabiri tariki 4 Ukwakira, Umukuru w’Igihugu yahinduye Guverinoma n’abayobozi b’Intara aho hagaragayemo amasura mashya nka Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr.Gashumba Diane wahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Ubuzima.

Abandi bashya binjiye muri Guverinoma harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode; Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wahinduriwe imirimo akagirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri iyo Minisiteri.

Muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasimbuye Rwamukwaya Oliver wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro.

Ku rwego rw’Intara, Munyantwari Alphonse yimuriwe mu ntara y’Uburengerazuba asimbura Mukandasira Caritas, Bosenibamwe Aimé wari Guverineri w’Intara y’Amajyarugu asimburwa na Musabyimana Claude wari Meya w’Akarere ka Musanze; Kazayire Judith, wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Odette Uwamariya wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

-4249.jpg

Mu Ntara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse yasimbuwe na Mureshyankwano Marie Rose wari umudepite.

2016-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Ubwanditsi 24 Sep 2024
Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

RUSHYASHYA 17 Jul 2026
Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Ubwanditsi 16 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare
HIRYA NO HINO

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Ubwanditsi 04 Dec 2019
Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi
Mu Mahanga

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼
IMIKINO

Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Ubwanditsi 11 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru