• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Editorial 16 Mar 2016 Mu Rwanda

Propaganda y’amakuru aturuka mu Burundi ashinja u Rwanda kubuhungabanyiriza umutekano irakomeje. Polisi y’iki gihugu cy’abaturanyi yatangaje ko ifite mu maboko yayo uwo yemeza ko ari umusirikare w’u Rwanda ngo ushinjwa kuba yari yaje muri icyo gihugu mu bikorwa by’ubutasi, gusa ubuyobozi bwa RDF bwamaganiye kure aya makuru.

Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yamaganye ibyatangajwe n’inzego za Polisi mu Burundi zemeje ko hari umusirikare w’u Rwanda witwa Caporal Rucyahintare Cyprien wafatiwe muri iki gihugu ari gutata.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016 inzego z’umutekano mu Burundi zeretse itangazamakuru umugabo zivuga ko zataye muri yombi kuwa Mbere tariki ya 07 Werurwe zivuga ko ari intasi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ko uwatawe muri yombi ari Caporal Rucyahintare Cyprien, ufite nimero imuranga mu gisirikare ya 284049 akaba ngo abarizwa mu nkambi ya gisirikare i Gabiro.

-2473.jpg

Pierre Nkurikiye, Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi

Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko Rucyahintare yafatiwe muri Komine Muyinga ihana imbibi n’u Rwanda.

Amakuru Igihe cyabashije kubona kiyakuye k’Umuvigizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yavuze ko iby’uko hari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe i Burundi ari ibinyoma bisa.

Yagize ati “ Biriya ni ibinyoma nta musirikare w’u Rwanda uri i Burundi nta n’uwigeze ajyayo. Yaba ajyayo gukora iki?”

Brig Gen Nzabamwita yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n’inomero ziranga umusirikare zatangajwe n’inzego z’u Burundi zitabaho muri RDF.

Ngo ibi birego by’u Burundi nta shingiro na mba bifite ahubwo bigamije gusebanya.

-2471.jpg

Brig Gen Nzabamwita Joseph n’ Uwatawe muri yombi witwa Cyprien Rucyahintare

-87.png

U Rwanda rwakunze kwamagana ibirego by’u Burundi by’uko rushaka guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Icyo Perezida Kagame atekereza ku ruhererekane rw’ibyo u Burundi bushinja u Rwanda

Ubwo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yatangizaga umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru i Gabiro, yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by’u Burundi byarangiye bibaye iby’u Rwanda kugeza ubwo abayobozi b’iki gihugu babwira umuhisi n’umugenzi ko mu gihugu cyabo [Burundi] nta kibazo gihari ahubwo ko ikibazo ari u Rwanda.

Ati “ Kuri bo nitwe turi inyuma y’ibibazo kandi muzatungurwa n’uko hari abantu bamwe bazabyizera cyangwa bazagerageza kubyizera kubera impamvu zitandukanye zirimo inyungu runaka.”

-2472.jpg

Perezida Paul Kagame yavuze ko bijya gutangira, u Burundi bwashinjaga ibihugu bitatu gushaka guhungabanya umutekano wabwo. Ngo hashinjwaga ibihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda ariko ngo uko ibihe byagiye bigenda, ibirego byose babishyize ku Rwanda n’igihugu kimwe cy’i Burayi, aho yavuze ko atazi niba ibindi byarababariwe cyangwa niba u Burundi bwaraje gusanga ntaho bihuriye n’ibiri kuba.

Gusa ngo uku guhinduka kw’ibihugu bishinjwa guteza umutekano mucye mu Burundi kwabaye kubera impamvu, ati “ bamwe muri abo bashinjwaga usibye no kuba bavuga ngo nimwongera kutuvuga ukundi muraza kubona, kuko n’ubundi batuma babona; ni nkaho bavuze ngo kugira ngo tubafashe gukura ibyo birego kuri twe, twabafasha gushinja undi muntu hanyuma mu gukora ibyo mugomba kuduha ikaze mu gihugu cyanyu nk’abaje gukemura ibibazo. Uko niko u Rwanda rwashyizwe mu bibazo by’u Burundi.”

Ngo ibi nibyo bituma iyo hari umuntu ubonetse mu Burundi afite intwaro bahita bavuga ngo ‘ntimubona, twarabivuze kuva cyera ko ari u Rwanda rudutera ibibazo ntimureba se ko n’abandi bakabaye inshuti zabo babivuga. Bati [abayobozi b’u Burundi] ntimureba se ko nta kibazo twe dufite.”

Umwanditsi wacu

Source: Igihe.com

2016-03-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Editorial 06 Feb 2018
Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Editorial 07 Dec 2016
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Editorial 27 Mar 2021
Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Editorial 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IGP Gasana yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera kunoza serivisi zitanga
Mu Mahanga

IGP Gasana yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera kunoza serivisi zitanga

Editorial 02 Aug 2016
Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019
Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga
UBUKUNGU

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Editorial 23 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru