• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abantu babiri bafashwe bakekwaho kwigana kashe ngo ntibishyure imisoro

Abantu babiri bafashwe bakekwaho kwigana kashe ngo ntibishyure imisoro

Editorial 30 Mar 2016 Mu Mahanga

​Abitwa Uwizeye Grace na Habyarimana Jean Bosco, kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Werurwe berekanywe na Polisi y’u Rwanda biciye mu ishami ryayo ryitwa Revenue Protection Unit ari nayo yaberekanye, bakurikiranyweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zifite ibyapa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) by’ibihimbano, bagamije kwerekana ko izo nzoga zatangiwe imisoro.

Aba bombi bakaba bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wari ugamije kubuza abantu gucuruza ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge.

Aba bantu bacuruzanyaga, bafatanywe amakarito 11 y’inzoga zitwa Real Waragi na Radiant Gin, nazo zanditseho ko zikorwa n’uruganda rwa Rum Brand LTD rusanzwe ruri ku rutonde rw’inganda zahagaritswe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RBS) mu Kuboza 2015, hakiyongeraho ko zari zifite kashe ya RRA y’impimbano igaragaza ko izi nzoga zatangiwe imisoro.

Komiseri wungirije ushinzwe ishami ryo kurwanya magendu muri RRA, Bwana Mugabe Robert akaba yagize ati:” Mubisanzwe abakoresha izi kashe z’impimbano baba bacuruza ibitujuje ubuziranenge cyangwa ibitemewe n’amategeko kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa, niyo mpamvu dukangurira abacuruzi kujya bitegereza neza kashe iri ku binyobwa barangura kimwe n’abaguzi ngo bamenye ko ibyo baguze ntacyo byatwara ubuzima bwabo.”

Yakomeje agira ari:”N’ubwo aba bafashwe bavuga ko bazigemurirwaga ariko batazi ko ziriho kashe y’impimbano, n’ubundi uwazigemuraga nta burenganzira afite bwo kugemura izi nzoga kuko hariho uruganda rumwe rwemerewe ubu bucuruzi kuko izindi zahagaritswe, nta rwitwazo rero ruhari ku wo ari we wese uzafatirwa mu bikorwa nk’ibi kuko ibisobanuro byatanzwe kenshi.”

Mu bubiko bw’iri shami rya Polisi kandi hari amakarito agera ku 2022 y’inzoga zitwa Tiger Gin, amakarito 640 ya Gorilla Gin nazo zafatiwe mu mikwabu itandukanye, nazo zifite kashe z’impimbano kandi ziri mu macupa ya pulasitike kandi ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge RBS cyarazihagaritse.

Komiseri Mugabe yarangije abwira itangazamakuru ko magendu y’izi nzoga atari nyinshi ariko n’aho zibonetse, Polisi yagiye izifata.

RNP

2016-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Editorial 16 Jul 2016
Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Editorial 07 Jun 2016
Abanyarwandakazi batatu birukanywe muri Uganda nyuma y’umwaka batoterezwa muri gereza banakoreshwa imirmo y’agahato

Abanyarwandakazi batatu birukanywe muri Uganda nyuma y’umwaka batoterezwa muri gereza banakoreshwa imirmo y’agahato

Editorial 03 Jun 2019
Abamotari bo muri Muhanga bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha

Abamotari bo muri Muhanga bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha

Editorial 02 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe.
Amakuru

Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe.

Editorial 09 Jun 2021
Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Mar 2024
Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.
Amakuru

Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Editorial 17 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru